Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma yo gusumbirizwa na M23 ndetse n’indi mitwe y’iterabwoba DR Congo yongeye guhura n’akaga gakomeye. Soma witonze!

Hashize igihe kigera kumezi 2 igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo hamwe n’ingabo zabo FARDC birukanwe muduce dutandukanye na M23. ibi byabaye nk’igikuba cyacitse, ariko nanone abantu bakomeje kujya bibaza ukuntu byashoboka ko abarwanyi mbarwa ba M23 batsimbura igisirikare cya leta noneho kinafite ingabo za MONUSCO byafatanyaga gushaka amahoro y’abene gihugu ariko wabihuza bikakuyobera.

Nyuma yukorero abaturage batuye mumujyi wa Goma batewe umujinya n’ingabo za Monusco aho bavugaga ko ntacyo zimaze kurugamba bari bariho, nibwo umwe mubayobozi yaje gutangaza amagambo akomeye ashimangira ko MONUSCO ntakintu imaze ngo mugihe yaba itari kubafasha guhangana n’abarwanyi ba M23,ibi byatumye abaturage batangira imyigaragambyo rukokoma yo kwamagana MONUCO ndetse baza gusahura byinshi mubikoresho byayo ndetse MONUSCO inahatakariza abasirikare bagera kuri 4 bose uretse ko n’abaturage bagera kuri 32 nabo bahasize ubuzima.

Nyuma rero yibi byose byo guhora mumvururu no gushwana kwa hato na hato, amasasu ahora yumvikana muri kino gihugu, kurubu ikigihugu cyahuye n’akandi kaga gakomeye cyane aho muri kino gihugu hongeye kuboneka umuntu wishwe n’indwara ya Ebola. hari hashize igihe ntamurwayi numwe w’iyindwara ugaragara muri ikigihugu, ariko kuri iynshuro akaba yagaragaye ndetse bikaba bikomeje gutera ikibazo gikomeye aho abantu bibaza uko byagenda mugihe iyindwara yakaza umurego.

Igihangayikishije benshi suko iyindwara yaba yongeye kugaragara muri ikigihugu, ahubwo igihangayikishije nukwibaza niba Leta ifte ubushobozi bwo kuba yahangana na M23, ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro maze ikaza no kongeraho guhangana n’i iki cyorezo. uyumuntu wazize iyi virus ya Ebola akaba ataratangajwe imyirondoro ariko akaba akomoka muri kivu ya Ruguru. kurubu rero abasenga nibakomeze basenge kuko ikigihugu kirasumberejwe.

Related posts