Nyuma yo gukubitwa ahababaza na M23, aba General ba FARDC bagiye muri Israel mu buryo bw’ibanga kwitorezayo

 

Itsinda ry’abasirikare bakuru bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mpera z’ukwezi gushize ryagiriye uruzinduko rwa rwihishwa i Tel Aviv muri Israel rwari rugamije kugura intwaro n’ibikoresho bya gisirikare.Ni uruzinduko intumwa za RDC zari zigiye kuganiramo n’abahagarariye Sosiyete icuruza ibikoresho bya gisirikare yo muri Israel ya Elbit Systems.Amakuru avuga ko kuri ubu impande zombi ziri mu biganiro by’ibanga bishobora gusiga Kinshasa iguze intwaro z’abanya-Israel.

Mu ntumwa za Congo Kinshasa amakuru avuga ko ziherutse i Tel Aviv harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, lieutenant-général Jules Banza Mwilambwe wari kumwe na ba Jenerali Bernard Kaliba Taty na Emmanuel Kaputa Kasenga.Undi ni Kahumbu Mandungu Bula uzwi nka Kao usanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, ari na we ukunze kugaragara cyane na dosiye za gisirikare.

 

Africa Intelligence ivuga ko uruzinduko rwa bariya bagabo uko ari bane rwari rugamije kuganira ku bijyanye n’uko Kinshasa yagirana amasezerano manini na Elbit Systems arebana no kugura ibisasu bya mortier bya 120 mm, sisitemu zirasa drones zishyirwa ku modoka, ndetse n’ibikoresho bya radiyo n’iby’itumanaho.

Bivugwa ko n’ubwo Leta ya RDC imaze igihe iri mu biganiro n’u Rwanda ndetse n’umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwo guhoshya amakimbirane ari hagati ya ziriya mpande uko ari eshatu, ku rundi ruhande ishaka kongera vuba bishoboka ubushobozi bw’igisirikare cyayo nyuma yo gukubitwa ahababaza na M23 mu ntangiriro z’uyu mwaka bikarangira yigaruriye imijyi ya Goma na Bukavu.

Africa Intelligence kandi ivuga ko n’ubwo ibiganiro bya RDC n’iriya Sosiyete yo muri Israel bigikomeje, amasezerano impande zombi zishobora kugirana yamaze gutangira guteza umwuka mubi mu nzego nkuru z’ubutegetsi bwa Kinshasa.Impamvu ngo ni uko i Kinshasa bakeka ko Elbit Systems iri mu nganda zikora ibikoresho bya gisirikare zikomeye muri Israel yaba yarigeze kugurisha Ingabo z’u Rwanda ibisasu bya mortier bya 120 mm.

 

Uru rwikekwe rwatijwe umurindi na raporo y’Impuguke za Loni kuri RDC yo muri Kamena 2024 yavugaga ko hari isano iri hagati y’ibikoresho bikorwa na Elbit n’ibikoreshwa na RDF ndetse na M23, mu mirwano uyu mutwe urwaniramo na FARDC mu burasirazuba bwa RDC.Ni nyuma y’amakuru avuga ko M23 yaba ikoresha radiyo z’itumanaho zo mu bwoko bwa Tadiran CNR-710 bisanzwe bigurishwa na Elbit.