Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Nyuma yo gukora urukundo rwo mu buriri kubera iki umuhungu akunda guhita yanga kuvugisha umukobwa, dore iki byihishe inyuma

 

Abakobwa benshi bakunda kwibaza impamvu ituma bashobora kuryamana n’umugabo cyangwa n’umusore ariko nyuma yo kuryama uwo musore ntiyongere kubavugisha, muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe ndetse tubazanira ukuri ku mpamvu ishobora gutuma Umusore ahagarika kukuvugisha nyuma yo gutera akabariro.

None se ibaze nawe, uhuye n’umusore mu nzira, mu kabari, mu kirori cyangwa ahandi hantu, Umusore asa neza akubwiye amagambo meza urayakunze, akubwiye ibintu byose byiza urabikunze, urangije mu kanya Gato mumenyanye uhise wemera kuryamana nawe kuko wumva umeze neza uri kumwe mbese ngo nuko wamwishimiye gusa!! Aho ndavuga abakobwa.

Ibaze rero bizagenda gute nahagarika kongera kukuvugish nyuma Yuko muryamanye!? Uzatangira wumve utameze neza muri wowe, wumve umeze nkaho yakwanze ndetse utangire kumva usa nkaho wakoreshejwe.

Erega sibyo gusa kuko uzatangira kwibaza ikibi wamukoreye neza neza ukibure kuko wowe uba uziko wakoze uko ushoboye ngo umushimishe, icyo gihe ni bwo uzatangira gukomeza kwibaza impamvu Ari kwanga kongera kukuvugish nyuma Yuko muryamanye.

 

Mu kuri uba watakaje umwanya wawe wibusa, none se!! Mwahuye akuganiza neza cyane uramukunda nyuma yo kurangiza kuryamana ntashaka kongera kukuvugisha! Emers ukuri burya uwo wacyetse ko ariwe siwe Ari aho ndavuga wa musore mwahuye!!!

Niwe wifatiye umwanzuro wo kutongera kukuvugisha, erega icyo ducyeka ko abantu baricyo sicyo bari.None se wowe mukobwa wumva ko ibi bikwiye!?Ni ukuvuga ngo uhuye n’umusore bwa mbere uramukunze muraryamanye nyuma yanze kongera kukuvugisha!

 

Erega si ngombwa ko uha uburenganzira umuntu wese muhuye ngo agere kure kuri wowe kuko abantu benshi bakuvugisha neza siko baba bagushakaho ibyiza, Hari n’ababa baje kukuvugisha kugira ngo ubakunde maze muryamane nyuma bazakwange.

 

Wikihutira guhita wemerera Umusore muhuye bwa mbere ngo muhite muryamana Kenshi Hari ubwo uwo musore nawe aba yagukunze nkuko nawe wamukunze ariko wahita wemera ko muryamana Ako kanya, agahita abona ko Umusore wese muhuye umuha bityo bigatuma acika intege zo gukomeza kukuvugisha, rero bakobwa muritonde

Source: yourtango.com

Related posts