Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Nyuma yo gukangurira Abaturarwanda gukunda no kugura iby’iwabo noneho byageze no mu bukerarugendo.

Ubusanzwe U Rwanda ni igihugu gifite ibyiza nyaburanga bigiye bitandukanye birimo Ibirunga, Akagera, Nyungwe ndetse n’ibindi ibi rero bikaba bituma cyakira ba mukerarugendo baturutse mu bihugu byo mu isi bigiye bitandukanye by’umwihariko abavuye ibwotamasimbi bigafasha igihugu kwinjiza amadovize binyuze mu amahoteli, abasemuzi, abashoferi ndetse na abandi.

Nyuma rero y’uko bikomeje kugaragara ko abantu basura ibyo byiza nyaburanga abenshi ari abanyamahanga cyangwa abaturutse mu mujyi wa Kigali kuri ubu noneho hateguwe igikorwa cyo gusura Pariki ya Nyungwe by’umwihariko kubantu batuye intara y’amajyepfo.

Ku wa 27 Kanama 2023 nibwo hateguwe icyo gikorwa cyo gusura Pariki ya Nyungwe by’umwihariko canopy walk ndetse na waterfall aho kwitabira uru rugendo ari ibintu bitanahenze cyane bigendanye nibyo uzungukiramo.


Kwitabira iki gikorwa rero bizaba bisaba kwishyura bigendanye n’icyiciro ubarizwamo aho ku muntu umwe ari amafaranga ibihumbi 45000 Rwf, abantu babiri umukobwa n,umuhungu cyangwa se umugabo n,umugore ni ibihumbi 80000Rwf, umunyeshuri ni 35000 Rwf, undi muntu wese utuye mu Rwanda ni ibihumbi 100$ by’amadorali, umunyamahanga uzaturuka hanze y’u Rwanda ni ibihumbi 200$ by’amadorali mu gihe kandi umunyamahanga uzaturuka muri kimwe mu bihugu bigize akarere k’afurika y’iburasirazuba niyo hagati (EAC) ari ibihumbi 100$ by’amadorali hakaba kandi hari n’itike y’abanyacyubahiro izaba ihagaze ibihumbi 100000 Rwf by’amanyarwanda ku abanyarwanda ayo mafaranga akaba akubiyemo urugendo, ifunguro, kwifotoza ndetse n’ibindi byose nyenerwa mu rugendo .

Ngayo nguko rero nimucyo twitabire gusura iby’iwacu kuko twashyizwe igorora ndetse akaba ari n’ibintu byiza bifasha abantu kuruhuka bakaba basubira mu kazi kabo bamerewe neza.

Related posts