Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida akava muri gereza yishe nyina amuteye icyuma, inkuru irambuye

Polisi yo mu Ntara ya Kirinyaga mu gihugu cya Kenya irimo gushakisha uwahoze ari imfungwa yishe nyina amuteye icyuma nyuma y’ iminsi mike arekuwe ku mbabazi za Perezida.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ari umwe mu bagizi ba nabi 3908 bababariwe na Perezida Uhuru Kenyatta mu birori byo kwizihiza umunsi w’ ubwigenge ku ya 1 Kamena 2022.

Biravugwa  amakimbirane hagati ye na nyina ariyo yatumye uyu musore yica nyina umubyara amuteraguye ibyuma agahita ahunga.

Ku cyumweru, tariki ya 12 Kamena, ukekwaho kwica nyina Grace Muthoni Ndambiri nibwo yakoze ayo mabara 

Abaturanyi bahageze  nyuma yo kumva induru basaba ubufasha basanze umukecuru aryamye mu maraso bahita babimenyesha Polisi.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Mwea East, Daniel Kitavi, yatangaje ko abapolisi be basanze umurambo w’uyu mugore mu nzu  bawukuramo bawujyana i Kibugi Café.

Kitavi ati: “Umugore yarakubiswe bikabije kandi arakomereka cyane mu mutwe.”

Kitavi yavuze ko uyu mugore yabanaga n’umuhungu we nyuma y’urupfu rw’umugabo we.

Nyuma y’ uko Perezida amuhaye imbabazi yahise yica nyina amuteraguye ibyuma.

Related posts