Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yo guha isomo rya ruhago APR FC, Rayon Sports igiye kwipima ku ikipe ikomeye yo muri Sudan

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino yaba CAF confederation cup na Shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Nyuma yo gukina imikino ya gicuti 3 harimo ibiri yakinnye n’amakipe akomoka hanze y’u Rwanda, Rayon sports yamaze kwemeza ko igiye gukina na El Merreikh yo muri Sudan.

Uyu mukino uzabera ku kibuga cya Skol mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo ku munsi wejo kuwa kabiri tariki ya 15 Kanama, uzatangira I Saa 15h30.

Kubazareba uyu mukino bisaba gukanda *702# ubundi ukagura itike aho ahasanzwe ari amafaranga ibihumbi 3,000 by’amanyarwanda ndetse n’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda mu myanya y’icyubahiro.

Uyu mukino uraza kuba ari uwa 5 Rayon Sports ikinnye mbere y’uko kuri uyu wa gatanu ikina na Gasogi united mu mukino ufungura shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024.

Related posts