Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma y’imyaka 8, Police FC y’abakinnyi 23 yerekeje mu butumwa bwanzikira muri Algérie

Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, Police FC yerekeje muri Algérie gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya “CAF Confederation Cup”, uzayihuza na Club Sportif Constantinois yo muri kiriya gihugu.

Police FC igizwe n’abakinnyi 23 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024.

Ni ikipe yaherukaga kwitabira imikino mpuzamahanga ya CAF mu myaka 8 ishize, aho Police FC yari imaze guhigika Rayon Sports ku Gikombe cy’Amahoro yahereye muri Sudani y’Epfo ariko urugendo rwabo ntirwarenga muri Congo Brazzaville kuko ari ho yasezererewe mu ijonjora rya kabiri.

Kuri iyi nshuro Police FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2023/24 igiye gucakirana na C[lub] S[Portive] Constantin(e)[ois] yo muri Algérie, yabaye iya gatatu muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Algérie mu mwaka w’imikino ushize.

Club Sportif Constantinois bakunda gutazira ‘The Dean’ ni ikipe ibarizwa mu mujyi wa Constantine muri Algérie, ikaba yarashinzwe mu 1898.

Iyi kipe kandi yakirira imikino yayo kuri Stade Mohamed Hamlaoui, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40. The Dean yambara amabara y’Icyatsi kibisi n’Umukara.

N’ubwo atari ikipe ikanganye cyane mu mateka, ariko na none ntawakwirengagiza ko ifite ibikombe bibiri bya shampiyona yo muri Algérie, harimo n’icyo iheruka mu 2018. Iyi kipe kandi ikunda gukina imikino Nyafurika by’umwihariko CAF Confederation Cup, ndetse ikaba yaranageze muri ½ cya CAF Champions League mu 2019.

Umukino ubanza Police yahagurukiye gukinamo na CS Constantine uzaba taliki 17 Kanama 2024, mu gihe Police FC yo izakira umukino wo kwishyura taliki ya 24 Kanama 2024.

Izasezerera indi izahura n’izakomeza hagati ya Elect Sport yo muri Tchad na Nsoatreman FC yo muri Ghana.

Abakinnyi bakomeye nka Abedi Bigirimana [Hagati] n’umunyezamu, Niyongira Patience [iburyo] bahagurukanye n’ikipe!
Urutonde rw’abakinnyi 23 Police FC y’umutoza Mashami Vincent yahagurukanye. Ntibarimo abashya nka Muhozi Fred.
Abedi Bigirimana!
Abarimo myugariro Samuel Ndizeye [iburyo] na bo bagiye!
Niyongira Patience na Mugisha Didier!

Related posts