Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma y’iminsi 4 muri Libya Rayon Sports yamaze gufunga ibikapu igarutse mu Rwanda

Nyuma y’iminsi 4 ikipe ya Rayon Sports yarimaze muri Libya, iyi kipe igiye gutangira urugendo rurerure igaruka i Kigali mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda kuwa kabiri tariki 12 Nzeri yerekeza muri Libya aho yari igiye gukina imikino ny’Afurika ya CAF confederation cup na Al Hilal Benghazi, gusa birangira umukino utabaye biturutse kubibazo by’Ibiza byugwiriye igihugu cya Libya.

Rayon Sports irahaguruka kuri Benina International Airport i Saa 11h00. Ikipe irakora urugendo ruzaca i Cairo mu Misiri ikomereze muri Ethiopia Addis Ababa biteganyijwe ko izagera i Kigali kuri iki Cyumweru Saa 13h00.

Mu ibaruwa Ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru w’Afurika mu nshingano CAF yandikiye ubuyobozi bw’amakipe yombi, ivuga ko umukino ubanza uzakirwa na Al Hilal SC tariki 24 Nzeri 2023 saa 16:00 kuri Kigali Pelé Stadium

Muri iyo Baruwa kandi CAF ivuga ko Al Hilal Benghazi igomba gutegera abasifuzi indege, ikazabishyurira aho bazaba n’ingendo bazakorera imbere mu gihugu, ibifashijwemo na Rayon Sports nk’ikipe izaba iri mu rugo.

Amakipe yombi azahangana tariki 24 na 30 Nzeri kuri sitade ya Kigali Pele, izasezerera indi izahita ikatisha tike iyijyana mu matsinda ya CAF confederation cup.

 

Related posts