Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma y’igihe kinini cy’umwijima Amavubi yongeye kubona umucyo, Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze igihangange muri Africa

Nyuma y’igihe kirekire ikipe y’igihugu Amavubi idatanga ibyishimo kuba nyarwanda kuri ubu yongeye gutuma benshi bamwenyura.

Amavubi y’u Rwanda yari yakiriye Afurika y’Epfo mu mukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Umukino wa mbere na wo wari wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, u Rwanda rwari rwanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa.

Umutoza mukuru w’Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yari yahisemo gukora impinduka 2 ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino wa Zimbabwe aho Mugisha Bonheur na Sahabo Hakim bari bavuyemo hazamo Niyonzima Olivier Seif na Muhire Kevin.

Ni umukino watangiye ubona abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bafite ishyaka ryo gutsinda maze biza no kubahira kuko babonye ibitego kare

Nyuma yo gukomeza gusatira cyane ikipe y’igihugu yakomeje kubona amahirwe atandukanye maze bagerageza kuyabyaza umusaruro, mumahirwe bagize Nshuti Innocent yakiriye umupira wari utewe n’umutwe na Niyonzima Olivier Seif maze acika ubwugarizi bwa Afurika y’Epfo ahita atsinda igitego cya mbere cy’Amavubi.

Amavubi wabonaga arimo arusha Afurika y’Epfo yaje kubona andi mahirwe ku munota wa 17 ariko Omborenga Fitina awunyuza hanze gato y’izamu.

Mugisha Gilbert yongeye guhagurutsa abakunzi b’ikipe y’igihugu ku munota wa 29 ubwo Mutsinzi Ange Jimmy yamuhaga umupira muremure akinjirana ubwugarizi bwa Afurika y’Epfo agahita atsinda igitego cya kabiri. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Byiringiro Lague aha umwanya Sibomana Patrick Papy.

Igice cya kabiri wabonaga Afurika y’Epfo yinjiye mu mukino irimo irusha u Rwanda, byaje gutuma umutoza Frank Spittler akora izindi mpinduka ku munota wa 59, Hakim Sahabo asimbura Muhire Kevin.

Ku munota wa 66, Djihad Bizimana yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 68 Mugenzi Bienvenue yinjiye mu kibuga asimbura Nshuti Innocent ni nako ku munota wa 73 Niyomugabo Claude yasimbuye Mugisha Gilbert.

Muri iyi minota wabonaga abasore b’u bakina bitonze birinda kwinjizwa igitego. Umukino waje kurangira ari 2-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda rwahise ruyobora itsinda C n’amanota 4, Afurika y’Epfo 3, Nigeria na Zimbabwe zifite 2 mu gihe Benin nayo irimo gukina Lesotho ifite 2 n’aho Lesotho ikagira 1.

Nyuma y’umukino abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi bagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma y’igihe kirekire bategereje intsinzi arikk yarabuze.

 

Related posts