Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma y’igihe bakoze impanuka y’indege bahise batwara igikombe!Menya amateka y’ikipe y’igihugu ya Zambia.

Akenshi iyo turi kugaruka ku mateka y’abakinnyi n’ amakipe dukunda kwibanda ku mugabane w’ iburayi ariko uyu munsi munyemerere tugaruke hano ku mugabane w’ Afurika mu ikipe y’ igihugu ya Zambia cyangwa se chipolopolo nk’uko bakunze kuyita.

Iyi kipe twavuga ko yiyuburuye igakora ibitangaza nyuma y’ umwaka umwe ikoze impanuka y’ indege maze abakinnyi n’ abatoza bari bayirimo bakahatakariza ubuzima.

Kuya 27 Mata 1993 indege ya zambia air force buffalo dhc5d iyi ikaba yari indege y’ingabo zirwanira mu kirere cya Zambia.

Nibwo yafataga ikirere iva ku kibuga cy’indege cya Libreville muri Gabon, Zambia ikaba yariturutse I Rusaka mu Murwa Mukuru wa Zambia yerekeza I Dakar mu Murwa Mukuru wa Senegal aho yari igiye gukina umukino n’ikipe y’ igihugu ya Senegal mu majonjora y’ igikombe cy’ isi.

Iki gikombe cy’ isi ni icyari kubera muri leta zunze ubumwe z’ Amerika mu mwaka w’I 1994.

Iki gihe Zambia yari ihagurukannye abakinnyi 18,abatoza bane 4,umuyobozi w’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri iki gihugu,intumwa ya leta,Umunyamakuru n’ abandi batanu bari bagize ikipe y’ itangazamakuru.

Aha ikipe y’igihugu ya Zambia yumvaga ko ishobora gukabya inzozi ikajya mu gikombe cy’ isi ku nshuro yayo ya mbere cyane ko mu ijonjora rya mbere yari yatambutse itsinda yaririmo nyuma yo kurusha ikipe y’ igihugu ya Madagascar ikinyuranyo cy’ibitego.

Twavuga ko Zambia yarebaga Senegal imbere yayo bari bagiye gukina ndetse na Morroco.

Ikipe y’igihugu ya Zambiya yari ikipe yatangaga ikizere dore ko mu mikino Olempike yo mu 1988 yabereye i Seoul bari batsinze Ubutaliyani ibitego 4–0.

Ese ni iki cyabaye kuri iyi ndege mu by’ukuri?

Ubwo iyi ndege yafataga ikirere nk’ uko twabigarutseho itararenga Umurwa Mukuru wa Gabon, Libreville yarahanutse abari bayirimo bose batakaza ubuzima.

Byabaye urujijo ku cyaba cyaratumye iyi ndege ihanuka ariko nk’uko raporo y’ Abanya Gabon yasohowe nyuma y’ imyaka icumi yagaragaje ko Moteri y’ ibumoso y’iyi ndege yafashwe n’ inkongi mu gihe umupilote wari utwaye iyi ndege ubwo yageragezaga kurwana n’ iyi nkongi yaribeshye azimya Moteri itari yo nibwo amatara atanga integuza yatangiye kwaka,maze indege n’ abari bayirimo bose bahananukira mu Nyanja ya Atalantika bose barashira.

Gusa na none ibi siko leta ya Zambia yo ibibona kuko bakomeje kuvuga ko ingabo za leta ya Gabon zibeshye ko ari indege ya gisirikare ibatatse,ibi byaje no nkwangiza umubano hagati ya Gabon na Zambia.

N’ubwo Zambia yatakaje abakinnyi n’abatoza muri iyi mpanuka, ntabwo byatumye igihugu gitakaza ikizere burundu kuko mu mwaka w’I 1994 muri Tunisia, hari kubera amarushanwa y’ igikombe cya Afurika.

Ibi byatumye bakora ibishoboka byose ngo bazitabire aya marushanwa,kandi bumvaga ko ari igihe cyiza cyo kurema ikizere mu banyagihugu no kubaha ihumure binyuze mu mupira watumye babura ababo.

Mu byumweru bike nyuma y’ iyi mpanuka,ibihugu byinshi bya Afurika byatangiye guha ishyirahamwe ry’ umupira w’ Amaguru muri Zambiya imfashanyo z’ uburyo butandukanye.

Ku ikubitiro igihugu cya Danemark cyahaye Zambia ibyangombwa byose byasabwaga mu myitozo.

Nyuma y’ iyi nkunga Zambia yatangiye kwegeranya abandi bakinnyi bakina imbere mu gihugu dore ko nta handi yagombaga kubakura, gusa kari akazi katoroshye ko kongera kubona abakinnyi bazashobora kujya guhatana mu gikombe cya Africa cyane ko power dynamos nk’ ikipe yatangaga abakinnyi benshi yari yatakaje abakinnyi batanu muri iyi mpanuka nk’ikipe yari ikomeye muri Shampiyona y’ Igihugu ya Zambia.

Freddie Mwilla wari umutoza wa Botswana nyuma yo guhabwa uruhushya n’iki gihugu yagiye gufasha Zambia kwegeranya abakinnyi ariko na none uwari kujyana ikipe mu gikombe cya Afurika yari uwahoze ari umutoza wa Chelsea Ian Porterfield wari wasimbuye Prousen mbere y’ irushanwa.

Gusa na none Potterfield yaje kwegura nyuma y’ irushanwa ry’ igikombe cy’ Africa cyabereye muri Tunisia maze Prousen asubirana inshingano na none.

Umunyarwanda yabivuze neza ngo ingona zirya bamwe abandi bambuka cyangwa se ngo ntabapfira gushira.

Kapiteni wa Chipolopolo, Kalusha Bwalya, waje kuba umutoza w’ikipe y’igihugu akaba na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambiya (FAZ) – ntabwo yari mu ndege kuko yari mu Buholandi aho yakiniraga ikipe ya PSV endhoven kuko yari gusanga bagenzi be.

Uyu yari umwe mu bakinnyi bakomeye bakinaga i Burayi mu ikipe ya Sercle Brugge yo mu Bubirigi,aho yanabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi ku mwaka we wa mbere ari naho urugendo rwe rwo guhamagarwa mu ikipe y’ igihugu rwatangiriye.

Si ibi gusa kandi kuko yaje no kwerekeza muri PSV Endhoven yo mu Buholandi yari iyobowe na Sir Bob Labson,yakinannye kandi n’ igihangage Lomario aho yanatwaye ibikombe bibiri bya Shampiyona muri iyi kipe.

Bwalya kandi nyuma y’ impanuka, niwe mukinnyi Zambia yarisigaranye ukina I Burayi ku buryo buhoraho.

Byumvikane ko niwe igihugu cyari gitezeho amakiriro dore nkuko twabigarutseho yahawe kuyobora iyi kipe nka capiteni.

Mwibuke ko bakoze impanuka bajya gukina na Senegal bari gukurikizaho Morocco.

Nibwo nyuma y’ ibyumweru bitanu bamaze kwegeranya ikipe bakiriye Marroc I Rusaka mu mikino y’ amajonjoro ya nyuma y’ igikombe cy’ Isi.

Aha byari agahinda ubwo ku munota wa 15 Marocc yababanzaga igitego,gusa na none byabaye ibyishimo bidasanzwe muri Stade yuzuye abantu ibihumbi mirongo itanu kongeraho na Peresida w’ iki gihugu muri icyo gihe Frederick Chiluba ubwo umukino warangiraga bawutsinze ibitego 2-1 harimo ni igitego cya Kalusha Bwalya.

Ubwo yarashagawe n’ abafana Bwalya yagize ati:” ikipe ya Zambia yaragiye ariko indi iragarutse ku bw’ibyo ndizera ko ubu twagenda inzira zose.”

Mbere y’ impanuka y’ indege,Zambia yari iyoboye itsinda rya 5 ryaririmo Zimbabwe, Maurcice ndetse na Afurika y’Epfo.

Aho Zambia yari ifite amanota arindwi, ikaba yari isigaje imikino ibiri muri iri tsinda.

Gusa na none ikaba yarasabwaga inota rimwe ngo ibone itike yo kwerekeza muri Tunisia mu mikino ya nyuma y’ igikombe cya Afurika yagombaga kuba mu 1994.

Aha Zambia yerekeje kuri Ruforo stadium y’i Harare muri Zimbabwe gukina n’ iyi kipe isabwa inota 1, gusa ntibyabahiriye kuko k’ umunota wa Cumi yari yamaze kubaterekamo igitego,maze batangira kwiheba ariko k’umonota wa mirongo inani, kapiteni Karusha Bwalya aterekamo igitego cyo kwishyura byari bisobanuye ko chipolopolo ibonye itike,maze imitima y’ Abanyazambiya yongera gutaha ibyishimo.

Mu 1994 Zambia yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Africa,aho yariri mu itsinda rya Gatatu ryari rigizwe na Zambia,Côte d’Ivoir,na Sierra Leone.

Aha Zambia yazamutse ari iya mbere ikomeza muri kimwe cya kane,aho yahuye na Senegal nayo yari yazamutse ari iya 2 mu itsinda rya Kane.

Igitego kimwe cyo ku munota wa Karindwi cyari gihagije kugira ngo Zambiya ikomeze muri kimwe cya kabiri aho bari bategerejwe na Mali yari yaratunguranye muri iri rushanwa.

Uyu mukino wa kimwe cya kabiri waje korohera Zambia ku ntsinzi y’ ibitego Bine harimo n’ igitego cya kapiteni Kalusha Bwalya,maze bagera ku mukino wa nyuma byoroshye aho batangiye kurota ko batahana igikombe bagahoza amarira abanyagihugu.

Icyari giteye amatsiko n’uko ari bagiye gukina na Nigeria yari yazamutse bigoranye ariko na none yari ifite umwe mu bakinnyi beza muri iri rushanwa Emmanuel Amonike.

Ubwo umukino wabaga Zambia yabonnye igitego hakiri kare ariko ibyishimo by’ Abanyazambiya ntibyaramba nk’ uko Umunyarwanda yabivuze ngo “Uzaseka neza ni uzaseka nyuma” dore ko Emmanuel Amonike navuze haruguru yabatsinze igitego cyo kwishyura,anabatsinda ikindi mu gice cya Kabiri kigitangira.

Maze umukino urangira ari ibitego Bibiri bya Nigeria kuri Kimwe cya Zambia.

N’ubwo Zambia itatwaye iki gikombe ntibyakuyeho ko batashye mu rugo bemye nk’ intwari bayobowe na captain Kalusha Bwalya nyuma yo kugera k’ umukino wa nyuma kandi utirengagije impanuka Zambia yatakarijemo abakinnyi n abatoza.

Gusa byaje kuba ibyishimo ubwo nyuma y’ imyaka Cumi n’Icyenda Zambia yatwaraga igikombe cya Africa bayobowe n’umutoza Herve Renar icyo gihe batsindaga k’ umukino wa nyuma Côte D Ivoir.

Icyo gihe mu gutaha banyuze muri Gabon kujya gushyira indabyo kuri bagenzi babo bari barakoze impanuka kugira ngo babereke ko icyo baharaniraga kigezweho.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com

Related posts