Umuhanzi Yvan Buravan ukundwa n’abatari bake, ateye benshi agahinda gakomeye nyuma yo guhura n’uburwayi bukomeye ndetse bikaza no kumusaba kujya kubwivuza mumahanga aho kugeza ubu aherereye mugihugu cya Kenya aho yagiye kwivuriza. nubwo kugeza ubu hatari hamenyekana icyo uyumusore arwaye usibye kugenda abantu bahimba ibyo biboneye, ariko uyumusore akaba amerewe nabi nkuko amakuru atugeraho abivuga.
Kumunsi wejo hashize nibwo hatangiye gukwirakwizwa ibihuha ko uyumuhanzi yaba yamaze kwitaba Imana, ariko mukuruwe witwa Marseille akaza kuvuguruza ayamakuru akavuga ko uyumusore yatangiye kugenda agarura akajisho ko ndetse abavuga ko yaba yapfuye ari abashinyaguzi bari kumushinyagurira ariko kugeza ubu uyumusore akaba ameze neza ntakibazo ndetse kubwa mukuruwe akaba abona uyumusore hari icyizere cyuko azakira.
Muri iyiminsi abantu benshi usanga biharaje kubeshya ko abantu batandukanye bapfuye ariko cyane cyane bakabivuga bashaka kuba babona ababakurikira benshi , cyangwa bashaka ko ibyo bashyize kumbuga nkoranya mbaga birebwa na benshi cyangwa se bamwe na bamwe bakanabikora bashaka kwerekana ko aribo bazi gushaka amakuru ariko nyamara bakabikora batitaye kumitima iribubyumve cyane ko abantu batagira imitima yakira ibintu kimwe.
Yvan Buravan Kurubu urwariye muri Kenya ubuzima bwe buri kugenda busa nubugaruka nyuma yuko muminsi ishize uyumusore yarakomerewe n’ubu burwayi, ariko icyo kwishimira gihari nuko ngo uyumusore yaba noneho yatangiye kugira akanyamuneza ndetse n’akabaraga ndetse no guhumuriza abamuri iruhande ko vuba bidatinze aribube asubiye mubuzima busanzwe ndetse abakunzi be bakongera kumwumva mubihangano ndetse n’imiririmbire mishya .
Marseille kandi yaboneyeho kubwira abantu barikugenda bakwirakwiza ubu butumwa ko bidakwiriye ahubwo asaba abakunda uyumuhanzi gukomeza kumuzamura mungobyi y’amasengesho kugirango Nyagasani akomeze gukora imirimo n’ibitangaza maze uyumusore yongere agaruke ibuntu.