Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Nyuma y’amarira yibyishimo yagaragaye mu mpera za Nyakanga 2023, benshi babucyereye ngo bagaragaze ko bashoboye

 

Mumpera z’umwaka ushize wa 2022 hatangijwe igikorwa kindashyikirwa benshi batigeze bumva neza niba ari ukuri cyangwa ari ibihuha , dore ko byari bigiye kubaho ari ubwambere mumateka y’u Rwanda , nyamara abagize kwizera mu mitima yabo uyu munsi babarirwa mubatunze agatubutse.

Ni igikorwa cyatangijwe n’umuryango mpuzamahanga w’ ivugabutumwa witwa Rise and shine world Inc ufite ikicaro gikuru mu gihugu cya Australia.
N’Irushanwa ryo gushakisha abanyempano baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho season iheruka yegukanywe ku rwego rw’igihugu n’umunyempano wahize abandi witwa Twizerimana Christopher Chance wahembwe million 10 ndetse hahembwe nabandi batatu bahize abandi .

 

Twizerimana Christopher Chance niwe wegukanye million 10 none ubu ari mubatunze agatubutse

 


Irushanwa RSW TALENT HUNT RWANDA rigarutse kunshuro yaryo ya kabiri Aho rigarukanye Imbaraga nyinshi Aho abazahiga abandi bazahembwa million 22 z’amanyarwanda

Irushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA rigamije gushyigikira abanyempano bafite impano mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nkuko bitangwazwa nabategura iri rushanwa .

RSW TALENT HUNT RWANDA 2024 SEASON TWO rifite umwihariko ukurikije na Season one iherutse gusozwa muri Nyakanga Aho kuriyinshuro hazahembwa nabazahiga abandi muri buri ntara n’umujyi wa Kigali

Ni irushanwa rishyirwa mubikorwa na kompanyi mpuzamahanga ya JAM GLOBAL mu ishami ryayo rishinzwe Imyidagaduro rya JAM Global Events ku bufatanye na Rise and Shine World Inc iyoborwa na Bishop Justin Alain.

Mu kiganiro na Kglnews, Bishop Justin Alain, yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka ririmo impinduka nyinshi ugereranyije n’iryabanje. Yavuze kuri kuri iyi nshuro, rizagera mu turere twose tugize U Rwanda Aho bashyizeho murutwo turere abakoranabushacye (volunteers) bazajya bafasha gusobanurira abifuza kwitabira irushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2024 SEASON TWO , Ikindi gishya ni uko bongereye ibihembo aho bazahemba nabazahiga abandi murwego rwintara n’umujyi wa Kigali.

Bishop Justin Alain yavuze Kandi ko impamvu banamanuye ibihembo no kurwego rwintara arukugirango uyumwaka hazabashe kuboneka impano zizagaragara mumuziki nyandwana nyuma y’irushanwa kuko ibyo bihembo aribyo kubafasha kuzamura impano zabo cyane ko iyo hahembwe bacye kurwego rwigihugu usanga umusaruro wabasohora ibihangano byabo nawo uba mucye. Yongeraho ati “Kandi twebwe mu ntumbero dufite, ni uko ahantu hose Imana ikeneyeyo abakozi bagomba kuyikorera”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Abemerewe kwitabira ni umuhanzi ku giti cye, itsinda n’amakorali binyuze muri gahunda zo kuririmba, kandi ukaririmba indirimbo yawe, cyangwa iy’abandi (Cover), “bipfa kuba ari indirimbo za Gospel”. ubundi abazajya barusha abandi kuririmba bazajya bakomeza kurinda bageze kuri final ahazamenyekana abazegukana agatubutse kabafasha kuzamura ibihangano byabo.

Kwiyandikisha muri iri rushanwa kuri iyi nshuro bikaba byaratangiye kuya 16 z’ukwezi kwa Cyenda bikaba bisaba kuba wumva ufite impano yo kuririmba, kuba ufite amafaranga yo kwiyandikisha ibihumbi 5 uri umwe, 15,000 muri itsinda ry’abantu batarengeje batanu na 25 000 kuri Korari cg irindi tsinda rirengeje abantu batanu. Kwiyandikisha bikorwa ukanze *662*800*21# muri telephone yawe ugakurikiza amabwiriza , cyangwa ukaba waca kuri website ya : www.jamglobalevents.com/events

Ibindi bisabwa ni ukuba ufite irangamuntu cyangwa uburenganzira uhabwa nababyeyi businyeho ninzego za leta mugihe utarageza kumyaka ifata indangamuntu, kuba uri umukristo no kuba witeguye gusinya inyandiko yemeza ko witabiriye iri rushanwa kandi wemeye kukubahiriza amabwiriza arigenga.

Tuzakomeza kubagezaho gahunda zirebana nirirushanwa mumakuru yacu ataha.

Reba video hano isobanura uburyo wakiyandikisha muri RSW TALENT HUNT RWANDA 2024 SEASON TWO.

Related posts