Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma y’amagambo abiba urwango yatangajwe na Felix Tshisekedi ku Rwanda bamwe mubasirikare bongeye kumwiyama

President Felix Antoine Tshisekedi yongeye kwihanangirizwa n’abasirikare ba FARDC nyuma yuko atangaje amagambo bise ko ateye iseseme ubwo yatangazaga ko ntakibazo abanyarwanda bafitanye na Congo ngo ahubwo ikibazo kubwe akaba akibona kubuyobozi bw’igihugu cy’ u Rwanda. Nyuma yuko uyumugabo atangaje ayamagambo, abasirikare akuru bongeye kumwihanangiriza ndetse bamutangariza ko kuvuga amagambo ameze gutyo ntagisubizo kiri mubibazo igihugu gifite.

Amakuru dukesha gomanews atangaza ko umwe mubajenerali bari mubakomeye muri FARDC yanenze president Felix Antoine kubera amagambo yavuze. uyumusirikare yatangarije Goma news ko uyumugabo ari kwitwaza amagambo yo kubiba urwango kugirango abe arangaje abaturage bibagirwe ko uyumugabo yatsinzwe urugamba yarwanagamo na M23 . usibye kandi kuba uyumugabo yatangaje ayamagambo, uyumusirikare we abona aho kujya kuvuga amagambo ateye isoni nkayo yavuze yagereranijwe n’ayabasaza bo muri za 1960 ndetse iyimitekerereze ikaba itabasha kuyobora igihugu nka repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

President Felix Antoine tshisekedi utangaza ko agiye gufasha FDLR guhangana n’u Rwanda yibukijwe n’abasirikare ba FARDC ko uyumugabo yananiwe gukemura ikibazo cya M23 ndetse n’urugomo rw’indenga kamere rubera mubaturage ndetse no mu gisirikare ngo kandi byose bikaba byaratewe nawe ubwe kugiti cye kuko kuyobora igihugu byamunaniye aho yagiye ashyira bene wabo mumyanya ifata ibyemezo ngo kandi mubyukuri ibi usibye kuba byakoreka igihugu akaba ntakindi kintu nakimwe bishobora kuba byakemura muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo. nyuma yo kumwibutsa ibi byose bakaba bamubwiyeko nadacunga neza aza gukurwaho n’abatavuga rumwe na we.

Related posts