Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma y’aho nyina w’abana yahukaniye yahisemo guhita yica abana be babiri nawe ariyahura

Umugabo muri Kenya witwa Hillary Kibet Rono, wari usanzwe atuye ahitwa Bometi. yihekuye ari kwihimura ku mugore we afata umwanzuro wo kwica abana be babiri nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we akahukana.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we, hanyuma umugore abonye ko umugabo we ashobora kuzamwica ahita yahukana ajya mu rugo iwabo ariko asiga abana be babiri abasigiye se.

Kibet nyuma yaho agiranye amakimbirane n’umugore we mu mpera z’icyumweru gishize, umugore yahise yahukanira iwabo umugabo mu buryo bwo kwihimura yahise yica bunyamaswa abana be babiri abatemye n’umupanga.

Nyuma yo gukora ayo mahano yahise ajya kwa se arababwira ngo amaze kwica abana be kandi ngo nawe mu kanya araba apfuye,  ababyeyi bagize impungenge hanyuma basaba abaturage gufata uwo mugabo ba mutwara kwa muganga nyuma yo kumenya ko yari amaze kunywa umuti wica.

Polisi yahise ihagera itwara iyo mirambo yabo bana kwa muganga ngo ijye gukorerwa isuzuma hamenyekane icyo bazize.

Uwo mugabo ari kwa muganga aracyavurwa ariko nakira azahita agezwa imbere y’ubutabera

Related posts