Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yaho abafana ba APR FC baririmbye bavuga ko nta mutoza bafite ndetse ko bifuza Adil, Ubuyobozi bwatumije Inama y’igitaraganya

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama APR FC yakinaga umukino wayo wa mbere mu mikino ny’Afurika urangira inganyije na Gaadiika FC yo muri Somalia igitego 1-1.

Umukino ukirangira abafana ba APR FC batari bishimiye uburyo ikipe yabo yakinnye batangiye kuririmba indirimbo bagaragaza ko umutoza atari ku rwego rwo gutoza APR FC. Aho bagira bati “nta mutoza dufite dukumbuye Adil wacu”. Bamwe mu bafana ntibatinye no kuvuga ko you mutoza ari umufana wa Rayon Sports.

Umutoza wa APR FC Thierry Froger nyuma y’umukino yagize ati: “ abafana bareba ibyo tutabona bafite uburenganzira bwo kwijujutira ibyavuye mu mukino buri wese uburenganzira bwo kugera kuri sitade agashyigikira ikipe cyangwa akabireka, agasakuza cyangwa ntasakuze. Njye ntacyo mfite cyo kubivugaho”.

Kuri iki cyumweru Abuyobozi b’abafana ba APR FC Ku rwego rw’igihugu bahise batumizaho Inama yihuse izaba kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kanama, ikaba izahuza abafana bakuru ku rwego rw’igihugu ku ntara naza Fan club.

Related posts