Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma ya za birantega mu rugendo, APR FC yageze i Kigali yakiranwa urugwiro [AMAFOTO]

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yari imaze iminsi i Dar Es Salaam muri Tanzania mu mikino y’Irushanwa rihuza Amakipe yo mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba no Hagati, CECAFA Kagame Cup rya 2024, yageze mu Rwanda.

APR FC yageze i Kigali saa Kumi n’Imwe n’Igice za mu gitondo, ikubutse muri CECAFA Kagame Cup aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Red Arrows FC yo muri Zambie kuri za penaliti 10-9.

Byari biteganyijwe ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagombaga kugera mu Rwanda ejo [hashize] ku wa Mbere taliki 22 Nyakanga 2024 saa Kumi n’Imwe n’iminota 50 ku mugoroba, ariko indege yayo yimura amasaha yo guhaguruka ubugira kabiri kose nk’uko iyi kipe yagiye ibitangaza ibinyujije ku rubuga rwa X rwayo.

Ni APR izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, aho kuri ubu igiye kwitegura indi mikino irimo uwo izahuramo na Simba yo muri Tanzania mu cyiswe “Simba Day 2024” izitabira taliki ya 3 Kanama mu murwa w’Ubucuruzi, Dar es Salaam wa Tanzania.

Bizaba ari mbere yo gukina umukino utegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ‘FERWAFA Super Cup’ izahuramo na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro uyu mwaka mu mukino uteganyijwe taliki ya 11 Kanama [8] 2024.

Kapiteni, Niyomugabo Claude

Related posts