Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma ya Haringingo Francis, Rayon Sports umwaka utaha izaba irimo gutozwa n’umutoza w’umuhanga kandi ukomeye cyane ugiye kugarura umwimerere w’imikinire Rayon Sports yahoranye

 

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis utarimo gukundwa n’abayobozi ndetse n’abafana b’iyi kipe hatagize igihinduka uyu mwaka w’imikino niwo wa nyuma atoje iyi kipe ya Rayon Sports kuko umutoza uzamusimbura yamaze kumenyekana.

Kuva imikino yo kwishyura yatangira mu kwezi kwa mbere ntabwo Haringingo Francis yigeze yishimirwa cyane n’abafana ndetse na bamwe mu bakomeye cyane muri iyi kipe bijyanye nibyo yari yatanze mu mikino ibanza dore ko yari yasoje iri kumwanya batishimiraga Kandi yari yatangiye Shampiyona neza.

Amakuru KIGALI NEWS ni uko mu bayobozi b’iyi kipe nyuma y’umukino batsinzwemo na Gorilla FC ubuyobozi bwashatse guhagarika uyu mutoza ariko habaho imbogamizi yuko Haringingo Francis iyo agiye ajyana abe bose habura ukomeza gutoza iyi kipe.

Twaje gutohoza neza tumenya ko Haringingo Francis ibyo yakora byose muri iyi sezo azahita yirukanwa kandi iyi kipe ikaba yamaze kumvikana na Afhamia Lofti utoza ikipe ya Mukura Victory Sports igisigaye gusa ni ukurangiza iyi Shampiyona gusa agahita aza muri iyi kipe cyane ko ari umutoza mwiza kandi werekanye ko afite ubuhanga butangaje.

Kiyovu Sports yagumanye umwanya wayo wa mbere n’amanota 60 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 57 Izi zose zikaba zikurikiwe na Rayon Sports yagumye kuri 55 nyuma yo kugayika cyane ikanyagirwa na Gorilla FC.

Related posts