Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma y’ uko leta ya Congo ikubye 2 umushahara w’ Abasirikare , ibyishimo byari byinshi maze bagira bati'” Turaje twikize umwanzi, ubu leta yacu idufashe neza”

 

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) batunguwe no kubona umushahara wikubye kabiri ndetse bahemberwa kuri banki, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2025, abasirikare bahembwe umushahara w’ukwezi kwa gatatu, basanga hari impinduka zikomeye. Ubusanzwe bahembwaga $100 ku kwezi, ariko ubu aya mafaranga yazamutse inshuro ebyiri. Byanakoze ku bapolisi, na bo bakaba barongerewe umushahara mu buryo nk’ubwo.

Amafaranga bahawe agera ku bihumbi 504 by’amanyarwanda ya Congo, bikaba byitezwe ko azafasha umusirikare gutunga urugo rwe neza ndetse no gusagura. Iki gikorwa cyabereye kuri banki BOA iherereye muri Komine ya Ndjili, mu murwa mukuru Kinshasa.

Si amafaranga menshi gusa yashimishije abasirikare n’abapolisi, ahubwo ni n’uko ubu bahemberwa kuri banki, bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa. Benshi basohokaga muri iyo banki bishimye, bavuga ko leta yabo ibitayeho.

Minisiteri y’Imari ya RDC yasohoye itangazo ishimira Perezida Felix Tshisekedi kuri iki cyemezo cy’amateka. Itangazo ryayo rigira riti: “Umusirikare na Polisi bahawe agaciro bazarushaho gukora neza akazi kabo, cyane cyane muri ibi bihe igihugu cyugarijwe n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Congo.”

Iri zamuka ry’umushahara rije mu gihe abasirikare bari bamaze iminsi binubira imibereho mibi, ndetse bagaragaza ko abacancuro n’izindi ngabo Leta yitabaje bahembwa amafaranga menshi kurusha bo. Ubu, benshi baribaza niba ibi bizagira ingaruka nziza mu rugamba Leta ya Kinshasa ihanganyemo na M23, umutwe ifata nk’umwanzi ukomeye.

 

Related posts