Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Nyirabayazana yonye kuba umugore ,Bahati n’urukundo rwe bongeye gusubika  ubukwe abari barabatwerereye bari mu gihirahiro.

Nyirabayazana yonye kuba umugore ,Bahati n’urukundo rwe bongeye gusubika  ubukwe abari barabatwerereye bari mu gihirahiro.

Umuhanzi wo gihugu cya Kenya, Bahati n’umugore we Diana Marua, mu buryo butunguranye bongeye gusubika ku nshuro ya kabiri ubukwe bagomba muri uyu mwaka, nyirabayazana aba umugore.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Bahati n’umugore Diana batangaje ko itariki y’ubukwe bwabo yongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri bitewe n’umugore.
Bahati yavuze ko kuri iyi nshuro isubikwa ry’ubukwe byatewe n’umugore we wamuhindutse akanga kuguma ku itariki bari bemeranyije bakanayitangariza abantu.

Yavuze ko ubu umugore we ari gushaka ko ubukwe bwazaba muri Gashyantare 2025, icyakora Bahati we avuga ko adashobora kongera kubitangaza kuko iyo abivuze bigahinduka abantu bamufata nk’umubeshyi, avuga ko umugore we noneho ari we ugomba gutangaza itariki yindi.

Ati “Twari twateguye ko ubukwe bwacu buzaba tariki 20 Ugushyingo 2024, ari nawo munsi w’amavuko wacu. Ariko Diana yongeye kubisubika. Ndatekereza ari gupanga muri Gashyantare ariko nta kintu nshaka kubivugaho kugeza igihe azabyitangariza, kubera ko naribitangaje none abantu bamfashe nk’umubeshyi.”

Ku ruhande rwa Diana, avuga ko yahisemo kubisubika kuko muri yumva atiteguye gukora ubukwe.

Icyakora nawe avuga ko iyo umugabo we amubajije ibyo ashaka kwitegura nawe abura icyo amubwira, gusa akavuga ko we aba yumva mu mutwe we atiteguye.
Icyakora Diana yavuze ko nta kabuza bugomba kuba umwaka utaha n’ubwo yirinze gutangaza igihe cya nyacyo.

Aba bombi bari bateguje abantu ko bazakora ubukwe tariki 12 Ugushyingo 2023, ariko biza kuba ngombwa ko babwimurira tariki 20 Ugushyingo 2024, ari bwo bongeye gusubika

Related posts