Nyaruguru: Barahamagarira abashoramari gushora imari muri aka karere.

 

Mu karere ka Nyaruguru bamwe mu baturage barifuza ko abashoramari bashyira imbaraga mu rwego rw’uburezi, ibi byagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025, mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Akarere n’uburyo bwo gushora imari hagamijwe gukomeza kwihutisha iterambere ry’ubukungu.

Abatuye ndetse n’abakorera muri aka karere bagaragaza ko mu rwego rw’uburezi, hakenewe amashuri yigenga Amashuri y’inshuke n’abanza, kuko abana 60 ku munsi bajya kwigira i Huye kubera kubura amashuri yigenga muri kano karere ka Nyaruguru.

Umuturage witwa Nyirabahinyuza Beatrice umwe mu bari bitabiriye iyi nama yagize ati “Ikituvuna ni ukubona umubyeyi utuye hano noneho agategera abana bato ngo bajye kwiga ahandi rero abaye ari hano iwacu abana babasha kuruhuka bihagije, n’imitsindire yakwiyongera natwe ababyeyi byadufasha.”

Undi nawe wari witabiriye iyi nama Bishop Mutabaruka Aphrodis Umushumba w’ Itorero Seira Community Church nawe yagize ati “Nyaruguru hari ubukerarugendo bujyanye n’iyobokamana, urabona ko hatangiye no kuboneka amavuriro ya Clinic yigenga ariko ubu hakaba hakenewe n’amashuri yigenga ku buryo abakozi bagorwa no kutura muri Nyaruguru ahubwo bajya i Huye kugira ngo babone uko bigisha abana babo, muri iyi nama twavuze ko tugiye gukora ubuvugizi kugira ngo nahano hashobore kuboneka amashuri yigenga”.

 

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Dr Emmanuel Murwanashyaka yagarutse ku mahirwe y’ishoramari ari muri aka karere ariko anakomoza no kuri iki cyuho kiri mu rwego rw’uburezi ahamya ko hakenewe kongerwa ingufu hakaboneka amashuri yigenga ahagije yaba Amashuri y’inshuke n’abanza.

Ati “Mu nama ubushize twari twagize n’abafatanyabikorwa ireba ku ishoramari ry’akarere twagaragaje iki kibazo hari abana koko bajya kwiga i Huye cyangwa ababyeyi bakora muri Nyaruguru babona umwana ageze igihe cyo kwiga bakimuka kubera gushaka amashuri ariko turimo turavugana n’abafatanyabikorwa ngo tugishakire umuti.

Mu bufatanye n’abapadiri hakaba hari umushinga mugari w’ishuri uzaba urimo amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza ibyo byose nukugira ngo turebe ko ikibazo cyijyanye n’amashuri cyakemuka”.

Akarere ka Nyaruguru gaherereye mu Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda gasurwa n’abasaga 1000,000, buri mwaka bituma hari amahirwe menshi kubikorera mu gukomeza kuhashora imari harimo mu kubaka amacumbi y’ibyiciro bitandukanmye no kongera serivisi zitandukanye abasura Kibeho bakenera umunsi ku w’undi.

 

Abitabiriye iyi nama biyemeje gushyiramo imbaraga mu kwihutisha ibikorwa byo kongera amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yigenga.

 

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo haganiriwe ku mahirwe abereye ishoramari ndetse na gahunda yo kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Abaturage bo muri kano Karere bishimiye uburyo kano Karere gakomeje gutera imbere umunsi ku wundi