Nyaruguru : Minisitiri Dr Bagabe yasabye abahinzi kongera umusaruro w’icyayi.

 

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yasabye abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru kongera umusaruro w’icyayi bakihatira kugihinga neza no kucyitaho mu rwego rwo kongera imibereho myiza n’iterambere ryabo.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro uruganda rw’icyayi rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru. Ni ibikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Cyubahiro Bagabe Mark.

Bamwe mu bahinzi bagaragaza ko ubuhinzi bw’icyayi bwabahinduriye ubuzima bityo ko kuba babazaniye uruganda rugitunganya bizabafasha gukora cyane mu rwego rwo kwagura umusaruro.

Mutungirehe Alexis, umuhinzi w’icyayi wo muri aka Karere, mu murenge wa Busanze yavuze ko ubuhinzi bw’icyayi bwamuhinduriye ubuzima.

Yagize ati: “Icyayi cyampaye umusaruro utubutse ugereranyije n’ibindi nahahingaga, mu myaka ine nkimaranye, iyo ndebye umusaruro wacyo nyuma yo guhemba abakozi no kwishyura inguzanyo, nsigarana amafaranga asaga ibihumbi 800 y’u Rwanda, mu mezi umunani. ”

Aha niho yahereye ashimira ubuyobozi budahwema gutekereza icyateza imbere abaturage by’umwihariko abahinzi binyuze mu kubashakira abaterankunga dore ko ngo hasigaye hari n’abaturuka hirya no hino bakaza gukora muri aka Karere.

David Knopp, Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Wood Foundation Africa (WFA) utera inkunga abahinzi b’icyayi mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere abahinzi n’Igihugu muri rusange dore ujyanye no kubaka imihanda, guhinga imirima mishya y’icyayi, no kongera ishoramari muri aka Karere.

Ati: “Icyayi gifata imyaka itanu ngo gitange umusaruro, ariko mu myaka 10-12 iri imbere ni bwo tuzabona umusaruro mwiza cyane. Ni umushinga usaba ubufatanye bw’igihe kirekire hagati y’abaturage, Leta n’abafatanyabikorwa.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Browns Plantations Rwanda ucunga urwo ruganda, Felix Mutai, yasobanuye ko uruganda rwa Kibeho rwatashywe kuri ubu rukora ku kigero cya 30%, ariko rukazongera ubushobozi rugahinga neza, rugacuruza icyayi cyinshi mu myaka 3-4 iri imbere.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Cyubahiro Bagabe Mark yashishikarije abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru gukomeza kwita ku cyayi bahinze ndetse no gukomeza kwagura ibikorwa byo kugihinga mu rwego rwo gukomeza kubona inyungu zigikomokaho.

Yagize ati” Nshingiye kuri byinshi byiza mwungukiye mu guhinga icyayi, ndabashishikariza kwita ku cyo mwahinze ndetse ko kwagura ubuso mugihingaho dore ko mwungutse n’uburyo bwo kugitunganya.”

Minisitiri yongeyeho ko usibye uri ruganda rwarashye, hari n’urundi ruteganyijwe kuzubakwa mu Murenge wa Munini w’Akarere ka Nyaruguru na rwo rukazajya rutunganya toni 7 500.

Yagize ati: “Amafaranga azava muri uyu mushinga angana na miliyoni 45 z’amadolari, 50% byayo akazagenerwa abaturage binyuze mu musaruro wabo.”

Uyu mushinga wo kwita ku buhinzi bw’icyayi no kubaka inganda zigitunganya watangiye mu 2016, uteganya guhinga icyayi ku buso bwa hegitari 6 417, harimo 720 z’inganda na hegitari zisaga 5 600 z’abaturage.

Kugeza ubu, abahinzi bakorana n’uruganda rwa Kibeho, bafite hegitari 2 500 (abagera ku 3 390), ariko biteganyijwe ko mu 2034 bazaba bageze kuri hegitari 6 400, zihingwa n’abahinzi barenga 10000.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Cyubahiro Bagabe Mark yashishikarije abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru gukomeza kwita ku cyayi bahinze ndetse no gukomeza kwagura ibikorwa byo kugihinga.
Bamwe mu bahinzi bagaragaza ko ubuhinzi bw’icyayi bwabahinduriye ubuzima.
uruganda rwa Kibeho rwatashywe kuri ubu rukora ku kigero cya 30%

Nshimiyimana Francois Nyaruguru/ KGLNEWS.COM