Nyaruguru: Meya Dr. Murwanashyaka yasabye abayobozi b’amashuri kuba inkingi z’ubumwe n’ubudaheranwa

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza indangagaciro z’Abanyarwanda no gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa, Akarere ka Nyaruguru kateguye ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda byahuje abayobozi b’amashuri yo muri ako karere.

Ibyo biganiro byafunguwe ku mugaragaro na Dr. Murwanashyaka Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, wabibukije ko inshingano zabo zitagarukira mu micungire y’amashuri gusa, ahubwo zigera no mu myitwarire no mu bitekerezo byabo nk’abareberwaho n’abandi.

Yagize ati: Amaboko yanduye akwirakwiza umwanda, naho asukuye atanga isuku. Nidusukure imitima, dutekereze neza kandi dukorere igihugu twiyubashye.”

Dr. Murwanashyaka yasabye abayobozi b’amashuri gukomeza kwimakaza indangagaciro na kirazira by’Abanyarwanda, kurera urubyiruko rutagira ivangura, kandi rugendera ku rukundo rw’igihugu. Yibukije ko bafite uruhare rukomeye mu gutoza abanyeshuri n’abarezi ubunyangamugayo, ubumwe n’ubupfura.

Pasiteri Kabalisa Anicet wo mu Itorero rya Apostolic, wayoboye ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda, na we yabasabye gukomeza guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa mu mashuri bayobora, no gushyira mu bikorwa iyi gahunda nk’“isezerano rihuza Abanyarwanda aho bari hose.”

Bamwe mu bayobozi b’amashuri bavuze ko ibiganiro nk’ibi bibafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano bafite mu kurera urubyiruko rukunda igihugu no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Dr. Murwanashyaka yabibukije ko kuba abayobozi b’amashuri ari nko gufata urufunguzo rw’ahazaza h’igihugu, bityo bakwiye kuba Abanyarwanda bazima, inkingi z’ubumwe n’ubudaheranwa, kandi bagahora bashishikariza urubyiruko gukunda igihugu.

Akarere ka Nyaruguru gakomeje kugaragaza ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda izakomeza gushyirwa imbere cyane mu burezi, hagamijwe kurera abato bafite indangagaciro z’ubunyarwanda, ubupfura n’ubwitange.

Abayobozi b’ibigo  by’amashuri biyemeje kwimakaza NdiUmunyarwanda, kuba
inkingi z’ubumwe n’Ubudaheranwa  no kuba abayobozi w’Uburezi bubereye u Rwanda.