Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyaruguru: Abaturage bakomeje kunyurwa n’uburyo Leta ikomeje kubazirikana

Mu Karere ka Nyaruguru, ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2024 ,  ubwo bari  mu  cyumweru cy’Umufatanyabikorwa n’Umujyanama, nibwo mu murenge wa Mata,  abaturage banejejwe no kubakirwa ikiraro kiza (iteme) , aho bavuga ko bagiye kwagura ubuhahirane mu tundi duce batajyaga babona uburyo bwo kujyayo.

Ni icyumeru gifite insanganyamatsiko igira iti”Ubufatanye budasobanya, inkingi y’iterambere rirambye”. Muri iki cyumweru kandi hari gusurwa ibikorwa bitandukanye birimo amazu yubatswe, amavuriro n’ibindi,  nibwo rero  hasuwe  ikiraro giherereye mu murenge wa Mata, cyubatswe mu kagari ka Mata, aho abaturage bavuze ko bari bafite imbogamizi zo kujya mu iyindi midugudu, cyane cyane mu gihe imvura yaguye.

Umwe mu baturage baturiye ibyo bice witwa Mukagasana Marigarita yagize ati ” Hari imigogo igakunduka buri gihe, hakurya aha haturuka umurwayi akabura uko ajya kwa muganga nta moto yahagera, ariko ubu turashima Leta ko yaduhaye iteme ryiza tukaba twambuka ntakibazo”.

Undi nawe witwa Mukantwari Patricia wo mu mudugudu wa Runono, akagari ka Murambi yagize ati” Iki kiraro kitarubakwa hari habi, abantu barabuze aho banyura nta muntu wambukaga imvura yaguye nta mukecuru wahanyuraga ariko ubu twese turambuka ntakibazo”.

Kayumba Erick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata, yavuze ko icyo kiraro kije gikenewe ko abaturage baburaga uburyo bwo kwambuka bava hamwe bajya ahandi, akomeza avuga ko  bashimiye Leta yo yabatekereje.

Yagize ati”  Iki kiraro ni ingirakamaro kuko abaturukaga mu mudugudu wa Runono baza mu mudugudu wa Mata ntabwo babonaga uburyo bambuka, urumva rero cyaziye igihe turashima Leta yacu, turashima umukuru w’igihugu ureberera abaturage “.

Iki kiraro cyatangiye kubakwa muri Mutarama 2024, gisozwa muri Kamena 2024, kikaba gitwaye arenga miliyoni 74 z’ amafaranga y’u Rwanda.

Related posts