Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge:Ahantu haherutse kubera impanuka ikomeye igahitana ubuzima bw’abantu batandatu hongeye kubera indi mpanuka ikomeye cyane.

Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nzeri 2023 ahagana saa tanu z’amanywa mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali ahazwi nka Ryamakomari-Ruhango habereye impanuka ikomeye bituma imodoka yangirika cyane gusa Imana yakinze akaboko uwari uyitwaye ararokoka.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali yatangaje ko iyi mpanuka ngo yatewe n’uko umushoferi wari utwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa Corolla, ifite Plaque RAB 366 H, yageze aho hantu hamanuka abura feri, ahitamo kugonga umukingo, umushoferi akomereka byoroheje.

Uyu muyobozi mu magambo ye akaba yagize ati “Umushoferi yageze ahitwa Ryamakomari-Ruhango, abuze feri ayikubita ku mukingo imodoka irashwanyagurira gusa uwo mushoferi yakomeretse byoroheje ahita ajya kwa muganga, imodoka yo yangiritse cyane bikomeye, ntacyo yaramuye rwose”.

Uwo muyobozi kandi yanavuze ko aho habereye iyo mpanuka, ari naho haherutse kubera indi yahitanye abantu batandatu, avuga ko muri uyu mwaka wa 2023, aho hantu habereye impanuka eshatu zikomeye.

Mu gusoza uyu muyobozi yageneye ubutumwa abakoresha uwo muhanda nuko agira ati “ni ugushimira Polisi yashyizeho ya Camera igenzura umuvuduko w’imodoka, abantu bahageze bagomba kujya bagabanya umuvuduko, kuko ni ahantu hamanuka ariko hagendeka neza”.

“Iyo warangaye kandi wongeje umuvuduko, mu gihe uva aho hantu uhita ujya mu ikorosi, guhinduranya imiterere y’umuhanda iyo utahamenyereye birakugora, ari nabyo bikomeje guteza impanuka”.

Related posts