Umubyeyi witwa Uzamukunda Béatrice wari Umuganga ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza(CHUK), yateye abantu benshi urujijo nyuma yo kuganiriza abana be iby’ imitungo ye nyuma ahita aburirwa irengero.
Ni umubyeyi w’ imyaka 50 y’ amavuko, wo mu Mudugudu w’ Umucyo, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gitega , Akarere ka Nyarugenge, ngo bijya gutangira yahamagaye abana be uko ari batatu abaraga imitungu ye nyuma ahita aburirwa irengero.
Ibi biganiro hagati y’ umubyeyi n’ abana be byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukuboza 2026.
Amakuru akomeza avuga ko yababwiye imitungo afite irimo inzu, ibibanza mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’amafaranga afite mu mabanki abitsamo zose.
Ngo ubwo yari amaze ku bibwira abana be mu magambo yaje no kubishyira mu inyandiko ayisiga mu cyumba araramo ubundi agenda nta muntu abwiye.
Hari umwe mu baturanyi watanze amakuru wavuze ko bayamenye ari uko abana be batatse ko yatinze kubyuka bagiye kureba basanga yagiye kare mu cyumba bahasanga indangamuntu, Telefoni ngendanwa n’ iyo nyandiko igaragaza imitungu ye yose.
Mugambira Etienne , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gitega , yavuze ko babwiwe amakuru ko uyu mubyeyi yagiye saa moya za mugitondo yerekeza Aho batazi kugeza ubu, yongeyeho ko nta kibazo uyu mubyeyi yari afite kuko ubusanzwe yari umuganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza(CHUK).
Hari amakuru yavuga ko yaba yagiye iwabo mu Karere ka Rubavu kuko niho avuka kubera ko yari yagiyeyo Mbere y’ umunsi ya Noheli, ngo kuko baje kubaza basanga atari ho Ari.
Uyu mubyeyi kugeza ubu waburiwe irengero ,amakuru avuga ko yapfushije umugabo mu myaka ishize, amusigira abana batatu, gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega buvuga ko ari abana babiri yasigiwe n’umugabo.