Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge: Umugore yakebye umugabo we arusha imyaka 20 kubera yanyaye ku buriri

 

Ni Rose Muhimpundu ndetse n’umugabo we Bienvenie batuye mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyarugenge mu kagari ka Rwamara aho mu ijoro ryakeye ryo kuwa 26 Kamena baraye barwana bukabakeraho biturutse ngo kuba umwe yanyaye mu myenda y’undi ngo kwihangana bikamunanira.

Umugore w’uyu mugabo Rose avuga ko nubwo yatewe urubwa rwo kunyara mu myenda y’umugabo we, ngo ibi atari byo rwose arengana cyane kuko ngo atari umusazo cyangwa umusinzi ahubwo umugabo we ariwe watashye yasinze akanamumena inzoga yarari kunywa mu mutwe ngo bigeze aho inzoga yakomeje no kumunukaho ubwo hakorwaga iyi nkuru.

Rose yakomeje avuga ko umugabo we yabanje kumukubitagura cyane, aho yamurumye ku maboko bikabije akanamukubita umutwe agacika ibisebe ndetse akavirirana n’amaraso undi nawe yifashishije uburyo bwo gukambakamba yafashe urwembe yacishaga inzara akarumubagisha. Uyu mugore avuga Kandi ko umugabo we amwicisha inzara cyane nyamara we yirirwa mu tubari buri munsi ahubwo agataha amubaza ibyo kurya nawe ashonje yabibuze.

Ku rundi ruhande uyu mugabo we avuga ko ngo bavanye mu kabari bari kumwe Kandi bameze neza nyuma bakaniryamira bagasinzira.

Aba bombi bakomeje basaba gutandukana ngo kuko nibadatandukana bizarangira bicanye, bavuga ko ngo bitewe n’ukuntu babanye Igihe kinini badahuza baba mu makimbirane barwana bifuza ko batandukana ngo kuko mu minsi mike yarishize umugabo n’ubundi yigeze gukubita umugore we bakamufunga akaza gusaba imbabazi nyuma. Uyu mugabo nawe avuga ko atifuza kongera gusubirana n’uyu mugore ngo ko ari umwicanyi. Uyu yagize ati”Umuntu wese uzongera kumbonana nawe mbana nawe cyangwa ngendana nawe azankubite uyu ni umwicanyi sinabana nawe dore ubu yaraziko mfa ariko sinapfuye”.

BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo hatunganyagwa iyi nkuru yagerageje kuvugisha umuyobozi uwo ariwe wese mu nzego zirebana n’iki kibazo ariko ntibyashoboka gusa abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko aba bombi bagakwiye gutandukanywa Koko ngo kuko ntibabanye neza Kandi ko bishobora kuzabateza kwicana n’ibindi.

Ku rundi ruhande aba bombi bamaranye imyaka igera kuri 15 banana mu nzu nk’umugabo n’umugore gusa Rose akaba Arusha umugabo we imyaka 20 y’amavuko aho ngo ahera avuga ko adashaka gukomeza kubana n’uyu mwana Arusha imyaka 20

Nshimiyimana Francois/ Kglnews.com

Related posts