Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge: Habereye impanuka ikomeye batandatu bahita bahasiga ubuzima. Dore igikeka cyaba cyayiteye. Inkuru irambuye

Mu Karere ka Nyarugenge , Umurenge wa Muhima , Akagari k’ Amahoro , Umudugudu w’ Amizero, haravugwa inkuru y’ impanuka y’ ikamyo yarenze ikiraro cy’ ahazwi nko ku Kinamba ikagwa munsi yacyo yahitanye ubuzima bw’ abantu batandatu barimo abanyamaguru , umumotari umushoferi wari uyitwaye n’ abo bari kumwe. Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi z’ umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022.

Abaturage bari aho byabereye babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu batandatu bahise bitaba Imana barimo uwari uyitwaye n’abanyamaguru batanu ndetse hanakomeretse abantu bane barimo n’uwari kumwe na shoferi muri iyo kamyo n’undi muntu wari utwaye imodoka y’ivatiri.Ni ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, yamanukaga iturutse mu Mujyi wa Kigali rwagati iri mu muhanda w’ahazwi nko kuri Yamaha igana ku Kinamba. N’ubwo ari imodoka isanzwe yikorera imizigo irimo umusenyi, ubwo yakoraga impanuka nta kintu yari yikoreye.

SSP Rene Irere, Umuvugizi w’ Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda , yabwiye kiriya gitangazamakuru twavuze haruguru ko bikekwa ko iyi modoka yabuze feri.Ati“Birakekwa ko iyo kamyo yabuze feri. Yabanje kugonga ivatiri bituma na yo igonga umunyamaguru, nyuma irakomeza igonga abandi banyamaguru.”

SSP Irere yasabye abashoferi kujya bagenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo kuko akenshi kubura feri hari n’igihe biterwa no kuba yaba ishaje.Ati “Turabasaba gukurikirana ubuzima bw’ikinyabiziga utwara umunsi ku wundi no kuringaniza umuvuduko bitewe n’aho ugeze.”

Iyi mpanuka ikimara kuba inzego za polisi zahise zihagera zitanga ubutabazi bw’ibanze aho abari bakomeretse bajyanywe kwa muganga kwitabwaho mu gihe abitabye Imana bo bajyanywe mu bitaro gukorerwa isuzuma.

Related posts