Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza:Umupadiri nyuma yo kumara igihe kinini asiragizwa mu nkiko ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu urukiko rwafashe icyemezo cyanejeje benshi.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 05 Nzeri 2023 nibwo urukiko Rukuru rwa Nyanza rwasomye urubanza rwa Padiri Habimfura Jean Baptiste wari umaze igihe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu rumugira umwere.

Inkuru mu mashusho

Mu mwaka wa 2021 mu mpera zawo nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwari rwaburanishije Padiri Habimfura Jean Baptiste kuri ibi byaha byombi, icyo gihe na none  yagizwe umwere, ariko Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga  rurajurira, kubera ko rwamushinjaga gusambanya uwo mwana w’umuhungu inshuro ebyiri.

Urukiko rukuru rukaba rwemeje ko ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite rwemeza ko imikirize y’urubanza RP  00414/2021/TGI /MHG rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga idahindutse, ko Habimfura Jean Baptiste adahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana n’icyo  guhimba inyandiko.

Mu myiregurire ya Padiri Habimfura Jean Baptiste akaba yaburanaga ahakana icyaha aho yari afungiye.

Isomwa ry’urubanza rikaba ryategetse ko ahita afungurwa icyo gihe, mu bujurire  Padiri Habimfura yaburanaga ari hanze ndetse  Diyosezi ya Kabgayi yongeye kumuha inshingano.

Related posts