Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza:Bari mu gihirahiro nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umwana wasanzwe mu mugozi.

Ku mugoroba wo Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kanama nibwo mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umwana uri mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko witwa Ntwari Kalinda Loîc  nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi akaba yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Abaturage b’aho nyakwigendera yari atuye bavuga ko umwana w’imyaka 12 bigoranye kuba yatekereza kwiyahura, nubwo yasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi, kandi uwo mwana yabanaga na mama we akaba nta kibazo kizwi yari asanzwe afite.

Mu kiganiro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana  Bwana Egide Bizimana yavuze ko umurambo w’uyu mwana wabonwe n’umubyeyi we.

Mu magambo ye yagize Ati “Ubwo nyina yari aje hakaswe umugozi yarimo, ariko kuvuga ko yiyahuye na byo biragoye kuko nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza, kuko nta kintu yaba yuririyeho ngo yimanike nk’intebe, ijerekani n’ibindi byagaragaye aho umurambo wari uri.”

Ubuyobozi kandi bukomeza buvuga ko umurambo we nta bikomere bigaragara ufite ndetse ko inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana.

Uyu mwana witabye Imana  yari umunyeshuri mu mashuri abanza, umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo usuzumwe mbere yo gushyingurwa gusa  ntiharamenyekana niba yaba yiyahuye cyangwa se niba yishwe n’abagizi ba nabi.

Related posts