Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Yaguwe gitumo n’ umugore we ari gusambana na nyirabukwe w’ imyaka 72.

Ni mu Mudugudu wa Kigarama , mu Kagari ka Kiruri mu Murenge wa Mukingo wo mu Karere ka Nyanza , umugabo w’ imyaka 45 yaguwe gitumo n’ umugore we ari gusambana na nyirabukwe w’ imyaka 72 y’ amavuko. Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 12 Kanama 2022.

Ubwo aya amahano yari amaze kuba inzego z’ ibanze zahise zihagoboka zijyana uwo mugabo na nyirabukwe hirindwa ko bagirirwa nabi. Uyu mugore wafashe nyina asambana n’ umugabo we yemereye BTN TV ko yabasanganye ku buriri anashimagira ko yabaye iciro ry’ imigani muri ako gace bitewe n’ ibyabaye. Ati“ “Nabasanze ku buriri none nabaye iciro ry’umugani, ndifuza ko babafungura njye nkigendera,kuko bari kuvuga ngo nafungishije mama n’umugabo.”

Bamwe mu baturage bo muri aka gace babwiye BTNTV ko batunguwe n’ iyi nkuru y’ uyu mugabo wafashwe n’ umugore we ari gusambana na nyirabukwe banashimangira ko ibyabaye ari amahano.Umugore umwe yagize ati“Njye nibwo bwa mbere numvise umuntu warongoye nyirabukwe.”Umusaza umwe na we yagize ati“Uko mbyumva numva ari amahano, kuva namenya ubwenge ibyo bintu ntabwo nigeze mbyumva.”

Ubuyobozi bw’ uyu murenge wa Mukingo bwavuze ko bukimenya aya makuru bwahise bwihutira gufata uyu mugabo na nyirabukwe bubakura muri urwo rugo kubera ko uwo mugore yari ari guteza amahane , ku buryo bashoboraga kugirirwa nabi.

Ifoto yakoreshejwe haruguru igaragaza kamwe mu gace ko mu Karere ka Nyanza.

Related posts