Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Urupfu rw’amayobera rw’umwana w’imyaka ine (4) bikekwa ko yishwe n’irindazi n’icyayi, rwashavuje  benshi, RIB yatangiye Iperereza

Mu Mudugudu wa Kabuzuru mu kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahatangiye iperereza ku rupfu rw’umwana w’imyaka ine y’amavuko bikekwa ko yishwe n’icyayi n’irindazi bihumanye.

Inkuru mu mashusho

Amakuru avuga ko Agahozo Peace Nyenyeri w’imyaka ine y’amavuko nyina umubyara yagiye mu itsinda akamusiga ari muzima anarikumwe n’umugabo wa nyina maze umwana ajya ku muturanyi amuha icyayi.

Umugabo wa nyina niko kumuha amafaranga ngo ajye kugura irindazi ryo gufatisha gusa amaze kunywa no kurya atangira gutaka mu nda.

Nyuma yibyo umugabo wa nyina yaje kubwira umukecuru baturanye ngo arebe ukuntu yamushakira umuti, agarutse asanga yapfuye, niko guhita atabaza abaturanyi.

Abaturanyi b’uriya muryango bavuga ko nyakwigendera yaba yarazize icyayi ndetse n’irindazi yariye. Aho umwe yagize ati“Hari aho yagiye bamuha icyayi n’irindazi ari nabyo yazize”.

Undi muturage nawe yagize ati“Havuze induru tuhageze dusanga umwana yitabye Imana gusa abantu bavugaga ko uwo umwana hari aho yaguze irindazi hari nabamuhaye icyayi ari nabyo yazize”.

Nyuma y’uko bibaye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza ngo hamenywe icyateye urupfu rwa nyakwigendera gusa umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza uhita ukomereza mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali ngo ukorerwe isuzuma.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bwana Egide Bizimana yatangaje ko iby’uru rupfu bikiri amayobera. Aho yagize ati“Uwo mwana Nyenyeri yarapfuye ariko kugeza ubu urupfu rwe ntibirasobanuka kuko hari amakuru amwe namwe ataramenyekana gusa RIB yatangiye iperereza.”

Andi makuru kandi avuga ko uriya mugabo wa nyina wa nyakwigendera Nyenyeri ubu yatawe muri yombi, naho uwamuhaye icyayi ndetse ni uwamugurishije irindazi bo bari mu ngo zabo ni mu gihe inzego zikomeje iperereza ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yaba yarazize.

Related posts