Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’ imyaka 8 amushukishije igiceri cya 50.

Umusore w’ imyaka 42 y’ amavuko wo mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’ umukobwa w’ imyaka 8 y’ amavuko amushukishije igiceri cya 50.

Aya mahano yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022, mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu Kagari ka Ngwa mu Mudugudu wa Mwanabiri.

Amakuru avuga ko uwafashwe yitwa Munyandema akekwaho gusambanya umwana aho bivugwa ko uwo mwana w’ imyaka 8 y’ amavuko yari atumwe na mukuru we kugura isabune maze uriya mwana ari gutaha abona uwo musore aho yariho ahinga mu rutoki aramushukashuka amuha 50 y’ amafaranga y’ u Rwanda ngo aze kugura bombo maze aramusambanya.

Uyobora Umurenge wa Mukingo , Kayigyi Ange Claude yagize ati “ bikekwa ko yamusambanyije kuko umwana yageze mu rugo abwira mukuru we ibyamubayeho byose , gusa umwana yajyanwe kwa muganga ibindi RIB yatangiye iperereza”.

Uyu musore yamaze imyaka itatu afunzwe akaba yari amaze icyumweru kimwe aje mu Murenge wa Mukingo kuko yabaga mu Mujyi wa Kigali nk’ uko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke abivuga.

Gitifu Kayigyi yakomeje avuga ko uwo musore yagiraga imyitwarire mibi , asaba abantu kwirinda ibyaha kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Related posts