Mu karere ka Nyanza Mudugudu wa Gasharu mu kagari ka Katarara mu Murenge wa Ntyazo umugabo witwa NZARAMYIMANA Ezira w’imyaka 35 y’amavuko, arakekwaho kwiyicira umwana akaba yaratawe muri yombi mu ntangiriro za Gashyantare 2024.
Amakuru avuga ko mama w’uyu mwana yavuye guhinga akabura umwana wabo witwa , Iradukunda Aime Elisabeth yabaza uwo yamusigiye, ariwe se akamubwira ko atazi aho umwana ari kuko badasanzwe birirwana.
Umwana yakomeje kubura bitewe n’uko uyu muryango ari umugore n’umugabo bari batabanye neza nkuko umwe mu bayobozi baho ngaho yabibwiye Umuseke dukesha ino nkuru.
Yagize ati”Bari babanye mu makimbirane kuko na nyina w’umwana yemeye ko batari babanye neza kandi kuko n’uwo mugabo twari tumuzi yari igihazi”
Amakuru ahari nuko RIB yatangiye iperereza ryo gushaka aho umwana ari, nyuma y’igihe umurambo w’uriya mwana uza kubonwa mu karere ka Gisagara,
ahantu mu ishyamba uri mu mufuka wari mu njerekani yaciwe hejuru.
Umwe mubayobozi bo muri ako gace yabajijwe icyo yaba azi cyangwa yumvise cyaba cyaratumye uyu mugabo akekwaho kwica uwo yabyaye asubiza ko bishoboka ko yabitewe no gutanga ikuzimu uyu mwana we ngo abe nk’igitambo kugirango abone amafaranga.
Yagize ati”byavuzwe ko umwana yari yatanzwe ikuzimu kugira ngo abone amafaranga.”
Uwo muyobozi akomeza avuga ko bitewe nibyo uyu mugabo yasize akoze ibikekwa ko ashobora kwiyahura ari byo, aho yanditse urupapuro ruriho ko umugore we akwiye kuva i Ntyazo akajya gutura i Huye ari naho iwabo.
Kuri ubu amakuru ahari nuko Ezra yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo akatirwa iminsi 30 y’agateganyo gusa aracyafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe agitegerejwe kujyanwa mu igororero rya Huye.