Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’inyambo bushobora gutuma umuvuduko w’iterambere utumbagira

 

Mu karere ka Nyanza hakomeje igikorwa cyo kumurika Inyambo ku munsi wa kabiri w’iri serukiramuco, igikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, abashyitsi baturutse impande n’impande ndetse n’abaturage bavuye mu bice bitandukanye by’U Rwanda, bishimiye iki gikorwa cyo kongera kumurika inyambo nyuma y’igihe kinini bamwe batazica iryera.

Ni iserukiramuco ryatangiye ku munsi wo ku wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 ritangirira mu karere ka Nyanza mu Rukari. Uyu muhango wo kumurika Inyambo ubaye ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 70 uhagaraye, rikaba ryaherukaga kuba ku ngoma ya cyami, ukaba watangirijwe muri aka karere kuko ariho hahoze igicumbi cy’umuco mu Rwanda kugeza n’ubu.

Umunsi wa mbere w’iri serukiramuco ukaba waratangijwe ku munsi wo ku wa gatanu utangizwa ku mugaragaro n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza ,NTAZINDA Erasme, aha ikaze abashyitsi n’abaturage baje gutangiza uyu muhango abasobanurira ko iki ari igikorwa batekereje kijyanye n’icyerekezo akarere kihaye cyo kuba izingiro ry’ubukererugendo bushingiye ku muco n’amateka.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, witabiriye iri serukiramuco kuri uyu munsi waryo wa kabiri nk’umushyitsi mukuru yavuze ko iki ari igikorwa kizabafasha kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku muco bukorerwa mu Rukari (Nyanza) ndetse y’aba abatuye mu ntara y’Amjyepfo ndetse n’abajya baza kuhasura baturutse impande zitandukanye bakarushaho gusobanukirwa akamaro k’inka. Kayitesi kandi yijeje abaturage ko iri serukiramuco rigiye kujya riba buri mwaka ndetse ko bagiye kwiga ku gitekerezo abaturage batanze cy’uko iri serukiramuco ryajya ribera muri buri karere kugira ngo n’abandi batazizi babashe kuzimenya.

Yagize ati “Murabizi ko I Nyanza ari igicumbi cy’umuco iki ni igikorwa cyateguwe mu buryo bwo gukomeza gushyigikira ubukerarugendo bushingiye ku muco ariko kandi no kongera gusigasira umuco wacu ariko n’abaturage batuye mu ntara y’Amajyepfo n’abandi bahasura bakarushaho gusobanukirwa akamaro k’inka. Murabyumva ko ari igikorwa cyongeye gusubukurwa nyuma y’imyaka myinshi ariko kuko ari igitekerezo cy’abaturage kandi tukaba tubereyeho abaturage, ni ikifuzo cyazasuzumwa neza gusa icyo twiyemeje ni uko kizajya kiba buri mwaka.”

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, avuga ko amateka igihugu cy’U Rwanda n’Abanyarwanda banyuzemo ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yatumye Inyambo zibura mu gihugu kuko muri icyo gihe ubwo abantu bahungaga barazihunganye bituma zisa n’aho zicitse mu gihugu akaba ariyo mpamvu yatumye uyu muhango uba uhagaraye hakaba hari hashize imyaka igera kuri 70. Nyuma y’uko U Rwanda rumaze kubohorwa na RPF Inkotanyi umutekano n’amahoro bisa n’ibimaze kugaruka nibwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yabonye ko mu gihugu hari ikiri kubura avuga inyambo, niko gushyiraho itsinda arishinga kujya gushaka inyambo, zigaruka mu gihugu zityo.

Uyu muhango wo kumurika inyambo ubusanzwe wakorwaga mu buryo bwo kumurikira inyambo z’I Nyanza abasuye iyi ngoro y’umuco gusa ariko kuri iyi nshuro habayemo impinduka zo kumurika Inyambo zaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ambasaderi Robert yasobanuye ko bateguye kumurika inyambo zaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu kuko iri ari iserukiramuco rigari kandi rigomba kugaragaramo inyambo zaturutse mu bice bitandukanye zigahuzwa n’iz’I Nyanza kuko izari zisanzwe I Nyanza zabaga ari izo kumurikira abashyitsi gusa, kandi ko iri serukiramuco rishyizwemo imbaraga byatuma iterambere ry’aka karere rizamuka kumuvuduko wo hejuru.

Yagize ati” U Rwanda mu mateka yarwo hari amage twagize biza gutuma ingoma ya cyami ivaho. Ni ibihe byaranzwe n’itotezwa bituma bamwe mu borozi bahunga bahungana nazo. Igihe cyaje kugera U Rwanda ruribohora abahunze barahunguka.” “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaje kubona ko hari umurage uri kubura (inyambo) niko gushyiraho itsinda rijya kuzishaka zigaruka zityo.”

Bamwe mu baturage baturutse impande n’impande z’igihugu baje kwitabira iri serukiramuco bavuze ko iki ari igikorwa cy’ingenzi kuko bishimiye cyane kongera kubona inyambo nyuma y’igihe kinini batazica iryera.

Nyiramahinja Saverina waturutse mu karere ka Rwamagana yavuze ko inyambo yari azizi kuva kera ariko zikamucika akiri muto avuga ko yishimiye cyane kongera kubona inyambo zagarutse ku gicumbi cy’umuco, akavuga ko bifuza ko zakwira U Rwanda rwose kugira ngo n’abana bato batazizi bakaba bazimenya. Baravuga Francois utuye mu karere ka Nyanza we avuga ko iki gikorwa ari ingenzi kuko cyibutsa umwana w’Umunyarwanda gukomeza gusigasira inyambo akaba atabyibagirwa.

Kuva mu mwaka wa 2011 ari bwo hashyizweho ingoro y’abami, imibare igararagaza ko abantu bitabiraga ari benshi ariko kuva hatangira umuhango wo kuzimurika mu rukari, umubare wahise utumbagira uva ku 1400 kuri ubu ukaba ugeze ku 50,000. Iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya mbere bikaba byitezwe ko rizamara iminsi igera kuri itatu aho ryatangiye kuwa 22 Werurwe 2024 rikazasozwa ku wa 24 Werurwe 2024.

Related posts