Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Nyuma y’imyaka 60 hongeye kuba iserukiramuco ryo kumurika Inyambo

 

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 mu karere ka Nyanza hatangijwe iserukiramuco ryo kumurika Inyambo, ibyari bimaze imyaka 60 bitaba. Akaba ari umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse impande zigiye zitandukanye z’igihugu no hanze yacyo.

Ni umuhango watangijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 utangirizwa mu Karere ka Nyanza. Umuhango wo kumurika Inyambo ukaba ubaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda nyuma y’imyaka 60 iki gikorwa kitaba ni ukuvuga ko byaherukaga ku ngoma ya cyami. Umuyobozi wa gahunda yatangaje ko byagombaga gutangirira mu karere ka Nyanza kuko ariho hahoze ari ku gicumbi cy’umuco n’inyambo.

Ku ikubitiro uyu muhango watangijwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza abanza guha ikaze abashyitsi batandukanye barimo abayobozi bo mu nzego zitandukanye harimo n’Ambasaderi w’igihugu cya Zimbabwe mu Rwanda, Ambasaderi wa Island, abaturutse mu bihugu bitandukanye ndetse n’abaturage (Abadahigwa ba Nyanza) baje kwifatanya na bo mu gutangiza uyu muhango ugiye kumara igihe kigera ku minsi itatu uri kuba ndetse bikaba biri guteganywa ko uyu muhango wajya uba buri mwaka.

Iri serukiramuco ntabwo ryateguwe kugira ngo abantu bidagadure gusa no kumenya amateka y’igihugu n’umuco wacyo ahubwo ibi bizafasha no kumenyekanisha aka karere ka Nyanza ndetse no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco nk’uko byari bisanzwe bamurika inyambo zakira abashyitsi baturutse impande zitandukanye baje mu Rukari n’ibindi bitaramo nka Nyanza twataramye n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yavuze ko iki ari igikorwa batekereje kijyanye n’icyerekezo akarere kihaye cyo kuba izingiro ry’ubukererugendo bushingiye ku muco n’amateka anaboneraho no gushimira igihugu cya Irreland batangije icyo bise ‘Inzu y’inyambo’ (House of Inyambo) ku bufatanye n’umuryango utari uwa leta, akaba ari umushinga bari basanzwe bafite mu karere ka Kayonza ariko bakaba bemerenyijwe ko ugomba no kugera mu karere ka Nyanza ukaba uzaba ugamije guteza imbere Inyambo, kuzimenyekanisha, kwigisha ndetse no kuzibungabunga, Ukaba uje wunganira ibikorwa byari bihasanzwe byo kubangabunga umuco.

Iri serukiramuco ryo kumurika Inyambo rikaba ryarateguwe n’akarere ka Nyanza ku butanye n’abafatanya bikorwa bako barangajwe imbere n’inteko y’ururimi n’umuco ukaba watangiye kuri uyu wa 22-24 Werurwe 2024.

Related posts