Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Kubona amazi meza bibasaba urugendo rw’amasaha abiri, bagahitamo kwikoreshereza ibiziba bavanye mu bishanga

Abaturage bo mu mudugudu wa Kigoma, akagari ka Butansinda mu murenge wa Kigoma wo mu karere ka Nyanza barasaba ubuyobozi ko bakorerwa ivomo bagahabwa amazi meza nk’abandi nyuma y’uko aho bakura amazi bayabona abahenze bagahitamo gukoresha ibiziba byo mu kabande.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kglnews ubwo yabasuraga bagaragaje uburyo kubona amazi yo gukoresha bibagoye bagahita kwivomera amazi yo mu bishanga

Musabyimana Agnes wo muri aka gace yaganiriye na Kglnews ku mibereho y’ubuzima babayemo butagira amazi n’uko babyitwaramo.

Agnes yagize ati” Nta mazi dufite inahangaha, mu busanzwe tujya kubona twishyuye amafaranga waba wayabuze ukajya kuvoma mu kabande, mudukorere ubuvugizi badukorere amazi kuko tujya kuvoma ahantu kure kandi ku mafaranga kuko niyo twabuze amafaranga tujya kuyora ibinamba mu kabande”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko kubaho mu buzima butagira amazi bibagoye cyane kuko ngo aho bayakura  bibatwara urugendo rungana nk’isaha kandi banishyuye amafaranga, ibi bikabatera gukoresha amazi y’ibishanga kenshi kurusha uko bakoresha amazi meza.

Muri rusange abaturage bavuga ko bari basanzwe bafite ivomo ryabo hafi yabo gusa rikaza gucibwa amatiyo na bamwe mu baturage barihingaga hejuru bakaba basaba ko ryakongera rigakorwa rikaba rizima.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Meya Ntazinda Erasme yabwiye umunyamakuru wa Kglnews ko hari hakiri ikibazo cy’umukozi ushinzwe gusana amavomo muri rusange ariko ubu yabonetse bagiye kubikurikirana.

Meya yagize ati “Twari dufite ikibazo cy’umukozi ushinzwe  Maintainace(Gusana) ariko ubu yamaze kuboneka tugiye kubikurikirana.

Meya yakomeje kandi avuga ko abaturage bagakwiye kwicungira ubwabo ibikorwaremezo bagezwaho na Leta birinda kubyangiza no kubikoresha nabi kugirango bibashe gukoreshwa mu gihe kirambye.

Mu karere ka Nyanza higanjemo ibyaro byinshi bitarabona amazi n’umuriro cyane  mu mirenge ya Kigoma, Busoro, Muyira, Ntyazo na Kibinja.

Ivomo bari basanzwe bavomaho

Related posts