Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza, Abakozi 4 ba RAB baguye mu kigega cy’ amazi barimo gushakishwa hasi hejuru

 

Mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Mututu, mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’ abakozi bane b’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’ Ubworozi( RAB) baguye mu kigega cy’ amazi( tank) gifite uburebure nk’ubwa metero umunani z’ubujyakuzimu, akoreshwa mu kuhira.

Aya makuru yamenyekanye k’ umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023 , nibwo abo bakozi bagerageje gusana moteri izamura amazi , ariko birangira baheze mu kigega cy’ amazi.

Amakuru avuga ko bakigwamo bari batanu ariko umwe witwa Karamage Pierre Celestin w’imyaka 34 akaba yakuwemo akiri muzima maze ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mututu, mu gihe abandi bane bahezemo, barimo gushakishwa hasi hejuru.

 

 

Ntazinda Erasme,Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, nyuma y’amasaha arenga atanu iyi mpanuka ibaye, yavuze ko abaguyemo bagishakishwa.Ati “Turacyarwana no kugira ngo turebe ko twabakuramo, turi mu gikorwa cyo kureba uko twabageraho. Turi kumwe n’inzego z’umutekano, polisi ishinzwe gutabara na yo turi kumwe’’.

Abaheze muri icyo ni uwitwa,Uwambutsingeri Deogratias, Nshimiyimana Jean Claude w’imyaka 23 utuye mu kagari ka Cyeru, Umurenge wa Kibilizi, Ndatimana Jean Claude w’imyaka 26 uvuka mu Kagari ka Cyeru mu murenge wa Kibilizi na Hakizimana Isaie w’imyaka 18 wo mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibilizi muri aka karere ka Nyanza.

 

Amakuru kandi avuga ko baguye mu kigega cyubakishije béton, intandaro yaba ari umuriro wabafashe.

Ibiro by’ Akarere ka Nyanza

 

Related posts