Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Abagore batumye umugabo wo mu karere ka  Nyanza wabahaye ibyishimo yiyambura ubuzima ,ni umugabo witwa Ntihinyuka Ephron w’imyaka 45  yasanzwe yapfuye, birakekwa ko yiyambuye ubuzima kubera abagore batandukanye bagiye bahana ibyishimo mu bihe bitandukanye.

Iyi nkuru yakababaro yabereye mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Cyabakamyi ho mu Karere ka Nyanza.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga  ko ahagana saa saba z’igicamunsi zo ku wa 20 Ugushyingo 2024 ari bwo amakuru y’urupfu rwa Ntihinyuka yamenyekanye.

Amakuru avuga ko ubwo murumuna we yari agiye kumureba kuko baherukanaga ku wa 15 Ugushyingo, yasanze inzu ye ikingiye imbere akomanze abura umukingurira.Uyu murumuna we yaje kwitabaza abaturage n’ubuyobozi maze bica ingufuri basanga yapfiriye mu nzu.

Abaturage, Inzego z’ibanze n’iz’umukano basanze yarashizemo umwuka, bikekwa ko yanyoye umuti wica udukoko witwa ‘Simikombe’.Abatuye muri kariya gace bavuga  ko umugore bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko bari batakibana kubera amakimbirane.

Uyu mugore ngo yari yaramwangiye kugurisha ubutaka ngo amafaranga ayajyane mu nzoga kuko ngo yari yarabaye kazizi.Amakuru avuga ko Ntihinyuka yari yarashatse undi mugore, na we barananiranwa kubera isindwe, akaba yagiranaga urugwiro n’abandi bagore bitwara nk’abananiranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yavuze  ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza hazamenyekana icyo nyakwigendera yazize.

Related posts