Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamasheke: Uko yisanze yataye umwana mu bwiherero nawe akisanga mu maboko atari aye

 

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’ umukobwa witwa Nyirarukundo Diane w’ imyaka 18 watawe muri yombi nyuma y’ uko yari amaze guta umwana mu bwiherero ariko ku bw’ amahirwe umwana akurwamo ari muzima.

Uyu Nyirarukundo yari atuye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Mubumbano mu Murenge wa Kagano , muri kano Karere twavuze haruguru. Uyu mukobwa bivugwa ko yaje mu cyaro ubwo yari avuye gukora akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo yegeraga iwabo mu cyaro ntabwo yigeze abana n’ ababyeyi be kuko yahise yikodeshereza inzu ubundi ahita anayicururizamo ibiribwa.

Muhanga: Uko byagenze kugira ngo umugore n’ umwana we bice uwabahahiraga

Ingabo za Congo zagabye igitero ahatuwe n’ abaturage bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge ,maze Twirwaneho yirwanaho izikubita inshuro zikizwa n’ amaguru!

 

Umukuru w’ Umudugudu wa Murambi, Turikumwe Alphonse ,yabwiye imvaho nshya dekesha aya makuru ko uyu mukobwa yari amaze imyaka igera kuri itatu yibana mu Mudugudu umwe n’ uwo ababyeyi be batuyemo. Rero ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2025 ni bwo yatumyeho iwabo ababwira ko yumva atameze neza abasaba kumwoherereza umusengera.

Ngo ababyeyi b’ uyu mukobwa bahise bamwohereza umubyeyi baturanye na we wabyariye iwabo ngo aze amusengere mu rugo atuyemo,ahagera ahagana Saa kumi n’imwe n’ igice z’ umugoroba ari kumwe na Nyina w’ uyu mukobwa baramusengera, bigeze nijoro umukobwa atahana na Nyina naho umunyamasengesho we ataha iwabo, bigeza ahagana Saa kumi n’imwe z’ urukerera ,uyu mukobwa yavuze ko yumva inda irimo kugenda ibyimba abwira ababyeyi be ko ashobora kuba yararozwe kuko nta wari warigeze arabukwa ko yaba atwite.

Amakuru yatangajwe n’ uyu mukuru w’ Umudugudu akomeza avuga ko ababyeyi b’ uwo mukobwa bamuzindukanye kuri wa munyamasengesho ,akihagera mu gihe bataramusengera babona umukobwa yinyabije mu bwiherero atindayo, bibajije impamvu atinze mu bwiherero basohoka bajyayo kumureba bagisohoka bahita bakubitana na we avuyeyo ariko arimo kuvirirana amaraso bamubajije avuga ko ari mu mihango,bagiye kumva bumva umwana ararize , Se w’ uyu mukobwa ahita yihuta arukurayo ari ruzima kuko ubwiherero bwari bugiye kuzura.

Uwo Mwana yahise ajyanwa kwa muganga ku Bitaro bya Kibogora ndetse n’ uwo mukobwa. Amakuru ahari ni uko urwo ruhinja ari ruzima kugeza Ubu.

Mukankusi Athanasie , Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’ Abaturage,yavuze ko icyemezo cyo kwihekura uwo mukobwa yafashe kigayitse ni ubwo ku bw’ amahirwe umwana yakuwe mu bwiherero ari muzima, yasabye kandi abakobwa kwirinda imyitwarire iganisha ku nda z’ imburagihe ,uyitwaye akirinda guhemukira uwo atwite,akemera kumubyara no kumurera ,aho agize ikibazo bikamenyashwa ubuyobozi bukamufasha.

 

Related posts