Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamasheke: Ahari ababyeyi bose barahakura isomo rikomeye umwana wari wasizwe n’ ababyeyi be mu rugo , ibyamubaye byazamuye amarira yabenshi

 

Umwana witwa Umutoniwase Rosine w’ umwaka n’ amezi 8 , wo Mu karere ka Nyamasheke yari yasizwe n’ ababyeyi be mu rugo agwa mu cyobo ahita abura ubuzima.

Amakuru aravuga ko uyu mwana yaguye mu cyobo cy’amazi acitse abavandimwe be bari bamusigaranye ahita ahasiga ubuzima,Amakuru avuga ko icyo cyobo cy’amazi cyari cyaracukuwe n’abo muri urwo rugo ruherereye mu Mudugudu wa Bitaba, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke.

Nyakwigendera yacitse abavandimwe be bari bamusigaranye, yikubita mu cyobo cy’amazi ava ku nzu kidapfundikiye ahita apfa. Harindintwali Jean Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba , avuga ko byamenyekanye saa tanu n’igice z’igitondo kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo.

Ababyeyi be bari bamusigiye abandi bana 3 bavukana bo bajya guhinga, maze uwo mwana aca mu rihumye abavandimwe be agwa mu cyobo ntibabimenya, ararohama kuko cyarimo amazi y’imvura,Ati: “Cyari icyobo bari baracukuriye gufata amazi y’imvura kiri munsi y’urugo, bakora ikosa ryo kutagipfundikira kandi bazi ko umwana nk’uwo w’igitambambuga ashobora kuhagera akahakinira akaba yanagwamo adafite umuri iruhande.Ubwo bari bamusigiye abavandimwe be bakajya guhinga, batunguwe no guhamagarwa n’umwe muri abo bana, ababwira ko yabacitse bakamushaka bakamubura, bakomeje gushakisha bamusanga muri icyo cyobo cy’amazi yaguyemo yapfuye.”

Gitifu Harindintwali akomeza avuga ko ababyeyi bahise batabaza abaturanyi n’ubuyobozi, barahagera bategereza RIB ngo ibanze ikore iperereza kuko nk’ubuyobozi badapfa kwemera icyishe umuntu hatabayeho iperereza n’isuzuma rya muganga.RIB imaze gufata ibimenyetso, umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga mbere y’uko ushyingurwa, aho biteganijwe ko uyu mwana ashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo.Mu Karere ka Nyamasheke hamaze iminsi havugwa imfu z’abana, ari iziterwa no kurohama mu migezi, mu kiyaga cya Kivu n’uyu warohamye mu cyobo cy’amazi, kandi inyinshi ugasanga zituruka ku burangare bw’ababyeyi cyangwa abo baba basigiye abana.

Gitifu Harindintwali Jean Paul avuga ko muri uyu Murenge wabo imfu z’abana nk’izo zitari ziherutse, agasaba ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo, bakabarinda ibishobora kubagiraho ingaruka zirimo no kubura ubuzima,Yakanguriye abacukura ibyobo by’amazi aturuka ku nzu zabo kubipfundikira ngo bidateza impanuka, akongeraho ko nyuma y’urupfu rw’uyu mwana, umuturage wese waba afite icyobo cy’amazi kidapfundikiye asabwa kwihutira kugipfundikira, abatuye ahashobora gushyira ubuzima bw’imiryango yabo mu kaga bakihutira kuhava n’abafite inzu zitaziritse ibisenge bakabizirika muri ibi bihe by’imvura nyinshi.

Related posts