Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamagabe:Batunguwe no gusanga umwana yapfuye ubwo yari yagiye gusura abaturanyi be

 

Mu Karere ka Nyamagabe , mu Murenge wa Kaduha ,mu kagari ka Kavumu, mu Mudugudu wa Kabuga haravugwa inkuru iteye agahinda naho umwana wari wagiye gusura abaturanyi baje kumubona mu cyobo cy’ amazi yashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yavuze ko umwana w’imyaka ine  witwa Irakoze Mucyo Didier ubwo yajyaga ku baturanyi yaguye mu cyobo kirimo amazi cyacukuwe ubwo hakurwagamo itaka hubakwa inzu ariko nticyasibwa.

SP HABIYAREMYI akomeza avuga ko nyuma gato yavanywemo ajyanwa  ku kigo Nderabuzima cya Kaduha ariko ahita apfa.

Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kaduha gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane ukuri.Polisi irasaba abacukura ibyobo kubera impamvu runaka ko bakwiye guhita babisiba  kugira ngo bidazateza impanuka.

Ababyeyi kandi bagomba gucunga abana babo babarinda impanuka zitandukanye nk’iyi yabaye.Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akomeza asaba abaturage gutanga amakuru ku hantu hose hari ikibazo cyateza impanuka kugira ngo ikumirwe.

Related posts