Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamagabe;Bari kwamburwa amatara bahawe bizezwaga kwishyura ku nkunga ya Givedirectly ntibayihabwa.

 

 

Abaturage bo mu murenge wa Kaduha wo mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bari barahawe amatara yo kubacanira mu nzu zabo bayahawe babwirwa ko azishyurwa ku mafaranga yatangwaga na Give directly ngo ahabwa indi mirenge ituranye nawo bo ntibayahabwa ,none kuri ubu ngo amatara bahawe bari kuyabambura nyuma y’uko ayo mafaranga batayahawe.

 

Aba baturage bavuga ko bari bishimiye aya matara bari barahawe ngo kuko yari yarabakuye mu kizima ngo ntibiyumvisha impamvu batahawe amafaranga ya give directly ndetse n’impamvu bari kwamburwa amatara bahawe ibyo basaba ko nubwo batahawe amafaranga bari baremerewe na give directly byibuze basubizwe amatara bari barahawe.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kglnews batubwiye ikibazo gihari n’uko bifuza aho umwe yagize ati “Baduhaye amatara batwemeza buryo ki tuzayakoresha hashize umwaka tubona umukozi wabo araje arayatwambuye bari kuza bayaka abaturage”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko aho ikibazo kiri ari uko urugo bageragaho bagasanga rukinguye bahitaga binjiramo ntacyo bitayeho bahatwara ibyo bishakiye.

Undi muturage we yagize ati “Bari baduhaye amatara bakatubwira ngo bazajya badukata ku mafaranga ya Give noneho barangije baraza baratubwira ngo ubwe Give ibuze nitubasubize ibyabo bahita bayatwara”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, avuga ko ayo matara bari barayahawe bakaba bari kuyamburwa koko gusa akavuga ko amasezerano abo baturage bari bayafitanye n’ababahaga amatara ngo ntibishyurwa ari nayo mpamvu bari kuyabambura. Ati “Abo bantu niba bari bafitanye amasezerano ntibabashe kuyubahiriza ubwo ni bumwe mu buryo bari basezeranye mu masezerano na kampani”.

Nubwo uyu muyobozi avuga ko aba baturage bari biyumvikaniye n’ababahaga amatara, abaturage bo bavuga ko inzego z’ibanze arizo zababwiraga ko ayo matara bahawe azishyurwa ku mafaranga ya Give directly ibyo baheraho basaba koroherezwa mu buryo bwo kwishyura aho kubatwarira amatara.

Umurenge wa Kaduha, ni umwe mu mirenge 17 igize akarere ka Nyamagabe, ukaba umwe mu iri gice cy’icyaro kiri kure y’akarere,aho bamwe mu bawutuye bagorwa no kugerwaho na bimwe mu bikorwa by’amajyambere.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kaduha bagaragaje ko batumva impamvu batahawe amafaranga ya give directly ndetse n’impamvu bari kwamburwa amatara.

 

Nshimiyimana Francois i Nyamagabe

KGLNWS.COM

Related posts