Nyamagabe: SOS Village ikomeje urugendo rwo kurandura imirire mibi mu bana

 

Mu rwego rwo kurwanya imikurire idahwitse mu bana no guteza imbere imibereho myiza y’imiryango ifite abana bugarijwe n’ubukene, umuryango SOS Village Nyamagabe watangije ibikorwa bigamije kurandura imirire mibi mu Murenge wa Uwinkingi, ku bufatanye n’Akarere ka Nyamagabe.

Uyu muryango ukorana n’ibigo byita ku mikurire myiza y’abana (ECDs) mu bikorwa birimo gutanga ibikoresho by’ishuri, kubaka uturima tw’igikoni, no gushyiraho “community kitchens” zifasha ababyeyi kwiga gutegura amafunguro yuzuye intungamubiri.

Umuyobozi wa SOS Children’s Village mu Karere ka Nyamagabe, Edouard Mutabazi Byishe, yavuze ko kuri ubu bafasha imiryango 103 yo mu Murenge wa Uwinkingi mu guhindura imyumvire ijyanye n’imirire myiza n’uburyo bwo gutegura amafunguro akungahaye ku ntungamubiri.

“Dufasha ababyeyi gusobanukirwa ko kurya neza bidashatse kuvuga kurya inyama cyangwa ifiriti gusa, ahubwo ari ukumenya gukoresha ibyo bafite neza. Ubu baramenya gutegura amafunguro akomoka ku mboga nk’inombe, dodo, ibijumba, ibirayi n’indagara, kandi tubona imyumvire yabo yarahindutse,”.

Umwe mu miryango ifashwa yahoze ifite ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo, bituma abana batabaho neza , bagahura n’inzara, bagata ishuri cyangwa bakirirwa ku muhanda.

Uwitwa Lauranse Niringiyimana, utuye mu Mudugudu wa Kabisekuru, Akagari ka Kibyagira mu Murenge wa Uwinkingi, ni umwe mu babyeyi bavuga ko ubu babonye impinduka.Ati“Namenye uko natunganya amafunguro yuzuye intungamubiri. Nahoze njyana amagi ku isoko nkayagurisha, ariko ubu abana bararya neza kandi ntibakunda kurwara. No mu rugo ubu dusaranganya inshingano zo kurera abana, kandi ndashimira Leta yadufashije guhindura imyumvire,”.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe Agnès Uwamariya, yavuze ko mu Murenge wa Uwinkingi hashize igihe haboneka ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo, nko gushaka abagore benshi no kubana mu buryo butemewe n’amategeko. Ariko ngo gahunda za Leta zo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore zatangiye kuzana impinduka. Yagize ati“Inyigisho z’uburinganire n’ubwuzuzanye byafashije abagabo gusobanukirwa ko kurera abana atari inshingano z’abagore bonyine. Ubu n’abagabo batangiye kugira uruhare mu kurinda abana kwicwa n’inzara no kubitaho,”

Visi Meya yasabye buri wese kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’imiryango, cyane cyane mu kwita ku buzima bw’abana kuko aribo Rwanda rw’ejo.“Nta mugabo ukwiriye kwishimira kubona umwana we afite imirire mibi cyangwa ubuzima bubi. Kurera neza bitangirira mu rugo, kandi bisaba ubufatanye hagati y’abashakanye,”.

Ibyo bikorwa bya SOS Village Nyamagabe biteganyijwe gufasha imiryango yo mu Murenge wa Uwinkingi n’ahandi kugira ngo imirire mibi icike burundu, bityo hubakwe urubyiruko rufite ubuzima buzira umuze. Uyu muryango ukorera no mu turere twa Nyaruguru kandi uteganya gukomeza ibikorwa byawo no mu Karere ka Gisagara.

 

Visi Meya yasabye abagore n’abagabo gushyira hamwe bahereye mu muryango.Abasabye kandi kwirinda amakimbirane mu miryango, ubuharike n’ubushoreke no guha uburere bwiza abana babo