Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamagabe: Koperative yiyubakiye amazu akodeshwa,ariko ntibamenya uwishyurwa

 

Bamwe mu basaza n’abakecuru bo mu mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe bibumbiye muri kopertive ‘Icyerekezo’ bavuga ko bubatse amazu mu mafaranga bakatwaga kuyo bahabwaga ku nkunga y’ingoboka yahabwaga abasaza n’abakecuru batishoboye babwirwa ko ayo mafaranga azajya ava muri izo nzu azajya afasha abanyamuryango kwikenura ariko ngo siko byagenze kuko ngo baheruka bubaka izo nzu gusa n’aho amafaranga aturukamo ntibamenye imikoresherezwe yayo.

Aba ni bamwe mu baganiriye na Kglnews bavuze ikibazo bafite nyamara kitakabayeho, umusaza umwe utakunze ko tumuvuga amazina ye yagize ati “iyo koperative n’ubwo amacumbi ahari muyareba, ntacyo amariye abanyamuryango kuko amafaranga haba abayacumbitsemo ntabwo tuzi ngo bishyura nde? Konti ihari ntabwo twemerewe kuyirebaho”.

Undi mukecuru nawe mu gahinda kenshi kuzuye amarangamutima yagize ati “Badukataga amafaranga ngo bubake iyi nzu, inzu ngiyi murayireba, ntituzi ngo iyi nzu ngo ni iya nde? Ese n’iyabatishoboye koko? Iyi nzu yinjiza amafaranga menshi, kandi ikoreramo, abapangayi bishyura menshi, ese konti ajyaho ni iyihe? ko ntayo tuzi “.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko abo baturage nubwo biyita koperative bataraba yo neza kubera ko batarabona ibyangombwa ko ahubwo ari itsinda ryishyize hamwe rikubaka amazu yabo kandi ko amafaranga ahari nta kibazo

Meya yagize ati ” Bariya baturage ntabwo ari koperative kuko ntabwo barabona ibyangombwa bibibemerera ahubwo ni itsinda ryishyize hamwe ryubaka inzu izajya ivamo amafaranga gusa baje kugira ikibazo cy’ubuyobozi bwabo ngo buhuze bushake icyo bakoresha amafaranga”.

Meya yakomeje agira inama aba baturage kwihuza bagashaka ikintu cyo gukoresha amafaranga yabo kuko ari ayabo bakanishakamo abayobozi bazabibafashamo kuko kuri ubu amafaranga yabo yose amaze gukodeshwa mu mwaka urengaho abitse muri Sacco kuri Konti.

Aba baturage bavuga ko  bahabwaga amafaranga ibihumbi birindwi bakabakata ibihumbi bitatu bagatahana bine ngo hakaba n’igihe babakataga n’ikindi gihumbi cyo kuzifashishwa hashyingurwa uwitabye Imana ariko bikaba bidakurikizwa.

Icyifuzo cy’aba baturage ngo nuko bagira uruhare ku mafaranga yakodeshejwe izo nzu nk’uko bari babibasezeranyije zitangira kubakwa.

Related posts