Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamagabe: Barasaba ko hagira igikorwa ku muhanda wenda gucikamo kabiri

 

 

Gutinya kwambuka ikiraro cya Rukarara gihuza akarere ka Nyanza n’aka Nyamagabe, bitewe ni uko ku mpande z’iki kiraro cyenda gucikamo kabiri, ni ikibazo gihuriwe n’abaturage benshi bakoresha uyu muhanda.

Bamwe mu baturage baganiriye n’ umunyamakuru wa Kglnews bamugaragarije imiterere y’uyu muhanda n’uburyo bifuza ko wakorwamo.

Umuturage umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Uyu muhanda uhuza akarere ka Nyamagabe na Nyanza ubwo ugabanyamo kabiri,waracitse nta bantu bahanyura bitewe n’ikicyobo kirimo n’uhanyura ahaca yigengeseye nta modoka zo zikihanyura”.

Undi muturage yunganiye mugenzi we agira ati ” Bitewe na Rukarara uyu muhanda nyine yarawuciye hacikamo ikigugu imodoka yo ikaba itahaca”.

Aba baturage bakomeje bavuga ko iki kiraro cyabafashaga imihahirane hagati y’imirenge y’akarere ka Nyanza ndetse n’aka Nyamagabe ariko ngo bakimara kubona uyu mugezi wa Rukarara waracyangije bahise baparika kuhanyura n’abahanyura bakahaca bitewe no kubura uko bagira nabwo bafite ubwoba bwinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand,avuga ko ikibazo cy’ikiraro cyacitse bakizi kandi ko umuhanda utakiri Nyabagendwa gusa bari kugira icyo babikoraho nk’ubuyobozi ngo barebe icyo babikoraho.

Meya yagize ati “Turakizi, tuzi ko umuhanda amazi yinjiye aho ikiraro kiri ku buryo umuhanda ubu ngubu utakiri nyabagendwa turi gushaka igisubizo ku buryo umuhanda na kiriya kiraro byakongera bigakoreshwa”.

Meya yunzemo agira inama abaturage abasaba ko imodoka cyangwa ibinyabiziga binini byareka gukoresha umuhanda na moto na zo zikitonda kugira ngo zidakora impanuka.

Iki kiraro cya Rukarara gifite umuhanda wenda gucikamo kabiri bamwe mu baturage ba Kaduha, Musange na Mugano no mu karere ka Nyamagabe banyuragaho bajya gusaba serivisi mu karere ka Nyamagabe, kuri ubu ngo bamwe bahitamo kuzenguruka mu turere twa Huye, Nyanza na Ruhango ngo bagere mu karere ka Nyamagabe.

 

 

iki kiraro cyabafashaga imihahirane hagati y’imirenge y’akarere ka Nyanza ndetse n’aka Nyamagab

 

 

 

 

Related posts