Nyamagabe: Abazindukaga bajya kuvoma bagiye kuruhuka, miliyari 90 Frw zigiye gukemura burundu ikibazo cy’amazi

 

Akarere ka Nyamagabe katangiye gushyira mu bikorwa umushinga munini ugamije gukemura burundu ikibazo cy’amazi cyari kimaze igihe kirekire kibangamiye imibereho y’abaturage, aho hateganyijwe gushorwa miliyari 90 Frw mu kugeza amazi meza kuri bose bitarenze mu 2030.

Uyu mushinga watangiye mu 2025, ugamije kugeza amazi meza n’ibikorwaremezo by’isuku ku baturage basaga ibihumbi 370 batuye aka karere, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza no kurwanya indwara ziterwa n’amazi mabi.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) bwagaragaje ko 18.4% by’abatuye Nyamagabe bakoreshaga amazi atizewe, bigira ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Intambwe igaragara yamaze guterwa, aho ku wa 25 Werurwe 2025 hatashywe umuyoboro w’amazi wa Kariba–Jenda–Masizi ufite uburebure bwa kilometero 7.5, watangiye kugeza amazi ku baturage barenga 2000 bo mu Murenge wa Musange.

Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka, cyane cyane ku bijyanye n’isuku, ubuzima ndetse n’igihe batangaga bajya gushaka amazi.

Twagirumukiza Etienne wo mu Kagari ka Jenda yavuze ko mbere byabasabaga gukora urugendo rurerure bajya kuvoma, bigatuma abana bakererwa ishuri ndetse n’indwara zituruka ku mwanda zikiyongera.

Ati: “Twahoraga turwaje indwara ziterwa n’isuku nke, abana bagakererwa ishuri. Ubu amazi ari hafi cyane, kandi ijerekani imwe tuyigura amafaranga umunani gusa.”

Nirere Rachel wo mu Kagari ka Masizi na we yemeza ko kubona amazi byari ikibazo gikomeye, aho byamusabaga kubyuka mu rukerera ajya kuvoma, ndetse bikagira ingaruka no ku mibereho ye.

Ati: “Ubu ndashobora gukora imirimo yanjye nizeye ko amazi ahari, haba ayo gukaraba cyangwa ayo kuhira amatungo.”

Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umuryango Water For People Rwanda, ufite intego yo kugeza amazi meza kuri buri muturage no kwimakaza isuku n’isukura mu baturage.

Mu mezi make ashize, hamaze kubakwa imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero zirenga 170, mu gihe mu myaka ibiri ishize hubatswe irenga kilometero 250, ibyatumye amazi meza agera ku ngo zisaga 60% by’abatuye aka karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko intego ari uko nta muturage uzasigara inyuma mu kubona amazi meza, ariko anasaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibi bikorwaremezo.

Ati: “Amazi ni ubuzima. Turasaba abaturage kuyafata neza no kurinda imiyoboro kugira ngo izabagirire akamaro karambye.”

Mu igenamigambi ryo kugeza mu 2030, hateganyijwe kubaka imiyoboro y’amazi irenga kilometero 1400, igamije kugeza amazi meza ku baturage bose, bityo ikibazo cy’amazi kikazaba amateka muri aka karere.

Ibi bikorwa bije bishimangira gahunda ya Leta yo gukomeza kunoza serivisi z’ibanze no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, aho amazi meza afatwa nk’ishingiro ry’ubuzima n’iterambere rirambye.