Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamagabe: Abarindaga ikigo cy’ ishuri bafunzwe bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa.

Ibiro by’ Akarere ka Nyamagabe

Mu karere ka nyamagabe Murenge wa Tare mu ishuri rya GS Uwinkomo hagaragaye ubujura bwa mudasobwa zari kumwe n’izindi mu cyumba abanyeshuri bigiramo iby’ikoranabuhanga.

Ubwo bujura bwagaragaye ku wa Gatatu, hakaba haketswe abazamu bahararira ndetse ubu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho bakurikiranyweho iyibwa ryizi mudasobwa enye, zo muri iryo shuri. ibi byabaye nyuma y’uko ku wa mbere na bwo mu kigo nderabuzima cya Mbuga, umucungamari yageze ku kazi agasanga umuryango w’ibiro akoreramo ufunguye na mudasobwa yifashisha mu kazi yibwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko izo mudasobwa zibwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri ushyira ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, kandi ko abazamu ari bo bakekwa, akaba ari na yo mpamvu bafashwe, mu buryo bw’iperereza.

Yagize ati “Turakeka ko ubugenzacyaha hamwe n’ubushinjacyaha bazabageza mu bucamanza, tukaba twamenya ukuri kuri ubwo bujura.”

Uyu muyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yakomeje asaba abayobora ibigo, gushyiraho abazamu babanje kureba ubushobozi ndetse n’ubunyangamugayo bwabo, mu rwego rwo gucunga neza umutungo wa Leta bashinzwe.

Muri aka karere ka Nyamagabe si ubwa mbere hibwa mudasobwa mu kigo cy’ shuri no mu mwaka ushize na bwo hari ishuri ryo muri Nyamagabe, na ryo ryibwemo mudasobwa imwe, ikarihwa kuko byari byagaragaye ko yabuze ku bw’uburangare.

Related posts