Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyagatare:Hari abagore bari kurira ayo kwarika basaba ubuvugizi nyuma yo gukorerwa ubutubuzi n’umuntu wabizezaga ibitangaza bigatuma bamuha amafaranga.

Mu mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare haravugwa abagore bagera ku icumi  bari kurira ayo kwarika nyuma yo gutekerwa umutwe n’umuntu wigize umukozi w’umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira.

Inkuru mu mashusho

Aba bagore bakaba bavuga ko mu ntangiriro za Nyakanga 2023 umusore bivugwa ko yitwa Ishimwe Patrick wakoresheje mushiki we witwa Uwineza Claudine maze babarya amafaranga, Aho ngo abagore bari munsi y’imyaka 35 buri wese yatangaga ibihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bazahabwe inkunga nyunganizi y’umushinga CDAT.

Umwe muri aba bagore witwa Dushimimana Liberathe yavuze ko uwabashishikarije gutanga ariya mafaranga yari intumwa ngo y’umukozi w’uwo mushinga wagombaga kubaha inguzanyo ngo yari kuzishyurwa mu myaka 12 ku nyungu nkeya. Aho mu magambo ye yagize ati “Buri rugo rwamuhaye 5,000 Frw noneho nyuma aza kuvuga ngo tumuhe 2,000 Frw byo gushora iki gipapuro.”

Gusa nyuma aba bagore baje gutegereza amamiliyoni baraheba maze ku wa 23 Nzeri 2023, bafata umugore mugenzi wabo, bamujyana kuri RIB Sitasiyo ya Nyagatare.

Gusa uwo mugore witwa Uwineza wari wajyanwe kuri RIB na bo bandi yarisobanuye arataha, abatekewe umutwe basabwe kujya gushaka umukozi w’uwo mushinga mu Murenge wa Rwempasha, Gusa umugabo w’uriya mugore yemeza ko muramu we ari we wigize umukozi w’umushinga wa CDAT agamije gucucura abaturage.

Aho avuga ko umugore we yahamagaye musaza we amubwira ibibazo yateje maze nyamusore amubwira ko yarangira abo bagore kuri BDF bagahabwa amamiliyoni basabye.

Ariko kandi uyu mugabo avuga ko muri bariya bagore harimo abari batse amafaranga angana na miliyoni kugeza kuri miliyoni 20 y’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi umuhuzabikorwa w’umushinga CDAT wo mu Turere twa Nyagatare na Gicumbi Bwana Habumugisha Vedaste yatangaje ko amafaranga yunganira imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, asabwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, bigakorwa na nyirubwite kandi ku buntu.

Uretse ibyo kandi yanavuze ko abemerewe imishinga yabo bayijyana kuri BDF ndetse anasaba kwirinda ababashukisha impapuro abaturage ngo bemerewe gufashwa cyangwa ngo ntibabyemerewe.

Ni mu gihe kandi ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha bwatangaje ko uwacucuye abo baturage butamuzi ndetse atari n’umukozi w’uwo Murenge nk’uko hari aho yagiye abibeshya abaturage.

Related posts