Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyagatare:Hari ababyeyi bari gutabaza basaba ubuyobozi kugira icyo bakora ku kibazo  cy’abana b’abangavu bakabaye bari ku ishuri ariko bakaba barishoye mu ngeso mbi z’uburaya.

Mu karere ka Nyagatare hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Karangazi bahangayikishijwe n’abana b’abangavu bavuye mu miryango bakishora mu ngeso mbi.

Aba baturage baganira na BTN Tv dukesha iyi nkuru bavuze ko hashize igihe kitari gito bagaragariza ubuyobozi iki kibazo cy’abana b’abakobwa bari gukorera umwuga w’uburaya mu kagari ka Mbare muri santeri izwi ku  izina ry’i Gikorosi kandi bakabaye bari ku ishuri.

Uretse muri ako gace kandi abaturage banavuga ko icyo kibazo kimaze gufata indi ntera no mu tundi tugari tugize umurenge wa Karangazi ndetse bakanagishinja bamwe mu babyeyi barimo ababyara abo bana bamaramaje mu mwuga w’uburaya kuko nabo inshingano bakubahirije mu muryango bazimuriye mu tubari rimwe na rimwe bigateza impaka n’amakimbirane mu miryango bigatuma abana bishora mu ngeso mbi.

Umwe muri aba baturage yavuze ko bahangayikishijwe niki kibazo aho yagize ati  “Abaturage dufite agahinda cyane duterwa n’aba bana b’abakobwa bigize ibyomanzi, Ubuyobozi nibudahagurukira iki kibazo ngo gikemuke hakiri kare bizaviramo bamwe gusama inda no kwanduzwa agakoko gatera Sida.”

Mu kugerageza kuvugisha ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo ntibyakunze kuko umurongo wa telefoni yumunyambanga Nshingwabikorwa akoresha utemeraga.

Gusa bitewe n’uburemere bw’iki kibazo, Umunyamakuru yavugishije Umuyobozi Ushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umuryango Mpuzamahanga Utegamiye kuri Leta Wita ku burenganzira bw’umwana  CLADHO akaba n’Umugenzuzi Bwana Evariste MURWANASHYAKA, maze avuga ko umwana adakwiye kuvutswa uburenganzira bwe kandi ko abo bana bishoye mu ngeso mbi bakwiye gukurikiranywa n’inzego z’ubuyobozi zikamenya inkomoko y’icyabiteye.

Uretse ibyo kandi uyu muyobozi yakomeje agira inama aba bana abasaba kwisubiraho ndetse anavuga ko inzego z’ibanze zikwiye gutangira amakuru ku gihe, hakamenyekana impamvu aba bana bishora mu ngeso mbi, impamvu banyiri amazu babakodesha kandi babona ko bakiri bato.

Ndetse asaba n’ababaturage guhaguruka bagafatanya n’ubuyozi kubikumira hakiri kare dore ko aka karere kaza imbere mu kugira abangavu benshi baterwa inda imbura gihe no kwandura agakoko gatera Sida.”

Uyu muyobozi yasoje asaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo kuko gihangayikishije aho yagize ati “Nibagihagurukire natwe ntitwicaye tugiye kubikurikirana kandi abo bose bamenye ko iyo uhishe amakuru nk’ayo mabi uba ubaye umufatanyacyaha.”

Tukaba tubizeza ko mu gihe ubuyobozi buzaba bwagize icyo butangaza kuri iki kibazo cy’aba bangavu tuzabibagezaho mu nkuru zacu zikurikira.

Related posts