Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kangoma,Akagari ka Nyabitekeri,Umurenge wa Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare barashinja ubuyobozi bw’Umudugudu wabo gukingira ikibaba abo bayoborana bacuruza Kanyanga,harimo n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Fils.
Abaganiriye na kglnews.com bahamya ko umuyobozi w’Umudugudu wabo atanga raporo hejuru ko hari abacuruza cyangwa bagatunda Kanyanga noneho bagafungwa nyamara abazicuruza bagasigara bacuruza.
Urugero ni urw’abo mu muryango wa Didace Mutuyeyezu bavuga ko ku itariki ya 05 Mata 2024 yafatiwe mu mukwabu akekwaho gucuruza no gutunda kanyanga(umufutuzi) ibyo bo bita nk’akarengane yakorewe n’umuyobozi w’umudugudu wa Kangoma Sindikubwabo Salatier, ndetse n’uw’akagari ka Nyabitekeri Habarugira Edmond ngo kuko aba bombi atari ubwa mbere bababeshyera iki gicuruzwa cyo muri Uganda.
Uwimana Jeanne umugore wa Mutuyeyezu avuga ko atigeze atunda cyangwa ngo acuruze kanyanga, ngo ahubwo ni raporo z’impimbano zikorwa n’abayobozi.
Yagize ati : ”Twe ducuruza inzoga y’urwagwa kandi kurucuruza biremewe.
Ushinzwe imibereho myiza mu Mudugudu witwa Fils niwe ucuruza kanyanga barangiza bakabitwegekaho mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Ubushize umuyobozi w’Umudugudu yagiye kuduhururiza ngo ducuruza kanyanga, abashinzwe umutekano barahageze barayibura,ndetse batumeneye inzoga banaduca amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50,000,ntituzi icyo mudugudu adushakaho”.
Yakomeje agira ati : ”Bamaze kumufunga twagejeje ikibazo ku buyobozi bw’Akagari buti mujye ku Murenge tugeze ku Murenge bati ni mutahe, tujya aho afungiwe bakanga kumuduha, rwose nta kanyanga yigeze afatanwa twifuza ko bamurekura cyangwa bakamujyana mu rukiko”.
Mu gushaka kumenya nimba Koko uyu muryango ucuruza iki kiyobyabwenge cya Kanyanga, ikinyamakuru kglnews.com cyaganiriye na bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu bemeza ko Kanyanga muri aka gace ihari ariko ngo ikibazo icuruzwa n’abayobozi.
Umwe ati:”Ni imbere y’Imana Didace nta Kanyanga acuruza,ahubwo icuruzwa n’abayobozi.Ikibazo cya Mudugudu wacu akunda inzoga cyane nibo birirwa bazinywa bamara gusinda bakaza bakwaka amafaranga wayimana bagahita bagufunga.Urumva rwose abayobozi bo hejuru bajye baza hano hasi nk’uko abanyamakuru namwe mwahageze,nibwo bazajya bamenya ibibazo duhurira nabyo hano,twararenganye cyane.”
Aba baturage bakomeza bagira bati:”Icyo twasaba ni bafungure uriya muvandimwe urengana kuko bisa nk’ aho ari itotezwa bari kumukorera kuko si ubwa mbere bamufunga,ibaze ko nta na rimwe bari bayimusangana(Kanyanga)Si tuzi impamvu bamufunga ntacyo bamusanganye.”
Sindikubwabo Salatiel, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kangoma,ushyirwa mu majwi mu kwaka amafaranga abaturage no kubakorera raporo zibafungisha we, yabihakanye ndetse anemeza ko amakuru atanga aba ari ay’ukuri.
Yagize ati : ”ibyo banshinja ni ibinyoma, Mutuyeyezu Didas asanzwe acuruza kanyanga, mu rwego rwo kujijisha bafata inzoga z’urwagwa bakazishyira ahagaragara barangiza bagacuruza kanyanga bihishe. Rwose n’abatuye muri uy’umudugudu barabizi.Ikindi kandi ari mu butabera nibasanga ari umwere bazamurekura”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabitekeri Habarugira Edmond, asa n’uhakana iby’iki kibazo,yavuze ko twabaza inzego zimukuriye.
Yagize ati : ”Iby’icyo kibazo simbizi. Mwabaza inzego z’ubuyobozi zinkukiriye kuko njye ntemerewe gutanga amakuru”.
N’ubwo yanze gusobanura ibyo iki kibazo,amakuru avuga ko nawe yaba afatanya n’ubuyobozi bw’Umudugudu mu kurenganya abo bashinzwe kurenganura.
Gatunge Samuel,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, yemeye ko azi iby’iki kibazo ndetse ngo hari n’icyo yagikozeho.
Yagize ati : ”Mutuyeyezu Didas ntabwo afunzwe, ikindi kandi abo bavandimwe be n’ejo bundi bansanze k’umurenge mbabwira ko aho ari ari kwigishwa kandi igihe n’ikigera azarekurwa, ikindi kandi abo bavandimwe be, umwe aba mu Karere ka Huye undi mu ka Ruhango. Ese ni gute abantu batuye iyo baturusha amakuru kandi duturanye nawe ?” ”Amakuru ava mu mudugudu ndetse n’akagari agaragaza ko acuruza kanyanga rwose n’inyandiko zirabigaragaza”.
Murekatete Juliette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage avuga ko ngo bagiye gukurikirana iby’iki kibazo mu butumwa yohereje kuri whatsap.
Bugira buti : ”Turahari turabicukumbura, dufatanye tumenye ukuri. Urakoze kumpa ayo makuru”.
Uretse kuba abaturage bo mu Mudugudu wa Kangoma,bavuga ko umuyobozi wabo abatangira Raporo ababeshyera gucuruza Kanyanga,banamushinja gukubita abaturage afatanyije n’inzego z’umutekano bakumva ko igihe ari iki ngo bakizwe aka karengane bakorerwa.